Barasabwa kongera ubumenyi mu kugenzura no gusuzuma imishinga

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

Urubyiruko rwize kugenzura no gusuzuma imishinga (Monitoring & Evaluation) rurasabwa kwitabira amahugurwa muri uru rwego, hagamijwe kuzamura ubushobozi mu gukurikirana ibikorwa bya Leta n’abikorera no kugabanya icyuho mu kugenzura no gusuzuma imishinga.

Rwabisabwe mu mahugurwa yabereye i Kigali ku wa 19 Nzeri 2025, yitabiriwe n’urubyiruko n’inzego zitandukanye, muri uru rwego rufatiye runini igihugu.

Dr Eric Sibomana, umwarimu muri INES Ruhengeri yagaragaje ko kugenzura no gusuzuma bifasha Leta n’abikorera kumenya ibyagezweho no gusiga isomo ry’icyakosorwa.

Agira ati: “Amasomo yo kugenzura no gusuzuma arimo kugenda aza mu Rwanda kandi dufite n’icyizere ko n’ibindi byiciro nk’icya Kabiri cya Kaminuza n’ibindi bizagerwaho.”

Yavuze ko abize Monitoring & Evaluation bakiri bake, ariko abahari bagomba kongera ubumenyi, kandi hari icyizere ko umubare wabo uziyongera uko amasomo ajyanye n’uru rwego agenda yongerwa mu mashuri makuru na kaminuza.

Ati:” Nitugira rero abanyeshuri benshi basohotse bari muri ibyo byiciro byose bizadufasha ko bagenda bajya ahantu henshi hatandukanye bagafasha abantu kubyumva.”

Isaac Rwigema wize muri East African Christian College avuga ko guhugurwa byamweretse ko igenzura n’isuzuma ari igisubizo ku gihugu kuko bishyira umucyo mu kubazwa inshingano.

Ati: “Ibi bifasha Leta gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.”

Ikirezi Divine wize muri INES Ruhengeri we ashimangira ko abagenzura n’abasuzuma bafasha kumenya impinduka z’imishinga no gukosora ibitagenda neza, bityo bagatanga umusanzu mu iterambere.

Ati:” Twe twahawe aya mahugurwa hakiyongeraho n’abandi benshi nta kabuza byafasha inzego zacu kubaza cyangwa kubazwa inshingano, hagamijwe ko ibitaragezweho bishyirwa mu bikorwa.”

Niyonsenga Jean Baptiste, umuhuzabikorwa w’Ikigo gitanga ubumenyi ku kugenzura no gusuzuma ‘Rwanda Monitoring and Evaluation Organization, (RMEO)’, avuga ko amahugurwa batanga yibanda ku rubyiruko ruri munsi y’imyaka 35.

Avuga ko umushinga wa RMEO wafatanyije na MasterCard Foundation kugira ngo haboneke abazana impinduka mu bijyanye n’imicungire y’imishinga n’ikurikiranabikorwa ryayo.

Ati: “Icyo tugamije ni ukureba ese amafaranga twahawe twayakoresheje neza, intego twari dufite twayigezeho”.

RMEO imaze guhugura abasore n’inkumi 193, muri bo abagore ni 111, bigaragaza ko hari icyizere cyo kongera ubushobozi bw’urubyiruko mu kugenzura no gusuzuma ibikorwa by’iterambere mu Rwanda.

Dr Eric Sibomana, umwarimu mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri mu ishami rya siyansi n’ubukungu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *