Urukiko rwo muri Guinea Equatoriale rwakatiye Baltasar Ebang Engonga, wahoze ari umuyobozi ukomeye muri Leta, igihano cy’imyaka umunani y’igifungo azira kunyereza umutungo.
Baltasar yamamaye kubera ibirego yigeze kuregwa mu 2024 byavugaga ko yafatanywe amashusho mu bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye, amugaragaza asambana n’abagore 400.
Ibyo birego ntibyavuzweho rumwe kuko hari n’ababihuje no gushaka kumuharabika ngo atazashobora guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.
Hilario Mitogo, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu Rukiko rw’Ikirenga, yatangaje ko Urukiko rwa Bioko rwamuhamije icyaha cyo kunyereza amafaranga y’ingendo z’akazi akayakoresha ku nyungu ze bwite.
Yavuze ko yakatiwe imyaka umunani y’igifungo ndetse acibwa n’ihazabu ingana na $220,000, arenga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Baltasar Engonga, wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru batanu bakekwaho kunyereza amafaranga ya rubanda.
Balthasar Engong avuka mu muryango w’abanyapolitike, akaba mwishywa wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


