Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Qatar yavuze ko yahuje ba Minisitiri b’Umutekano uw’u Rwanda, n’uwa Congo Kinshasa.
Itangazo rivuga ko Cheikh Abdulaziz bin Faisal bin Mohammed Al Thani, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu muri Qatar yahuye mu bihe bitandukanye na Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda, anahura na Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba Minisitiri w’Umutekano muri DR.Congo, Jacquemain Shabani Lukoo, unashinzwe kwegereza ubutegetsi abaturage n’ibijyanye n’umuco gakondo.
Uko guhura ngo kwatumye abayobozi baganira inyungu rusange zihari, no kurba uko hakongerwa imikoranire mu bikorwa bihuriyeweho.
Igihugu cya Qatar cyagize uruhare mu kugera ku masezerano yasinywe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga uw’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, na Madamu Kayikwamba Waganer wa DR.Congo, i Washington tariki 27 Kamena, 2025.
Aya masezerano azasinywaho burundu na ba Perezida Paul Kagame na Antoine Felix Tshisekedi, imbere ya Perezida Donald Trump, atanga icyizere ko amahoro mu burasirazuba bwa Congo no mu karere ashobora kugerwaho.
Qatar ni nayo irimo guhuza leta ya Congo n’inyashyamba za AFC/M23 ziyoboye hafi Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

UMUSEKE.RW


