Ikipe ya Azam FC iri mu zikomeye muri Tanzania, yemeye guhara arenga ibihumbi 300 by’amadolari kugira ngo ibashe kugumana umwe mu beza ifite, Feisal Salum Abdallah uzwi nka “Fei Toto”.
Fei ukina hagati mu kibuga, yari amaze iminsi ahugiye ku kazi k’ikipe y’Igihugu y’abakina imbere mu gihugu [CHAN] yari iri gukina imikino y’irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina muri shampiyona z’imbere mu bihugu bya bo.
Nyuma yo kugaruka mu kazi ka Azam FC, uyu musore w’imyaka 27 yahise ashyira umukono ku masezerano mashya azageza mu 2027. Ni inkuru yamenyekanye ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bya Tanzania, avuga ko Fei-Toto yahawe ibihumbi 308,000 by’amadolari kugira ngo yemere kongera amasezerano muri Azam FC.
Uretse ibyo kandi, uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, yahawe imodoka iri mu bwoko bwa “Toyota Anaconda MV” ndetse anahabwa inzu mu zigezweho muri Tanzania. Bivugwa ko kugira ngo yongere amasezerano, byagizwemo uruhare na Visi Perezida w’iyi kipe, Popat.
Ibi byahise bikuraho amakuru yajyanaga uyu mukinnyi muri Simba SC, cyane ko ari yo kipe yari imaze iminsi yarashyize imbaraga mu biganiro byo kumukura muri Azam FC.

UMUSEKE.RW


