Nyuma y’imikino itatu yakinnye mu irushanwa “Inkera y’Abahizi”, amaso ya benshi yabonye ko ikipe ya AS Kigali yagerwaga imihini na benshi, izatanga ibitandukanye n’ibyo bayibazaho.
Guhera tariki ya 19 kugeza ku ya 24 Kanama 2025, kuri Kigali Pelé Stadium na Stade Amahoro haberaga imikino y’irushanwa “Inkera y’Abahizi”, ryateguwe na APR FC mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w’imikino 2025/2026.
Iri rushanwa ryegukanywe na Police FC, ryari ryatumiwemo amakipe atatu n’iyariteguye ya kane. Harimo Azam FC yo muri Tanzania, AS Kigali na Police FC yaryegukanye.
Gusa ryasize rigaragaje ko hari ahagikeneye izindi mbaraga mu makipe yitabiriye iri rushanwa. Hari bimwe UMUSEKE wifuje kugarukaho birimo intege nke za APR FC mu gice cy’izamu.
Mu izamu ry’ikipe y’Ingabo haracyari imyenge!
Kugeza ubu, APR FC ifite abanyezamu batatu b’Abanyarwanda. Aba barimo Hakizimana Adolphe wavuye muri AS Kigali, Ishimwe Pierre na Ruhamyankiko Yvan bombi bari bayisanzwemo.
Ababashije kureba imikino y’irushanwa “Inkera y’Abahizi”, babonye ko Ishimwe Pierre ari we munyezamu ushobora kuzaba ari we wa mbere w’iyi kipe. Gusa ibyo yatanze byatumye benshi batekereza Kabiri.
Uyu musore usanzwe ari umwe mu beza bato u Rwanda, ntiyagize irushanwa ryiza nk’uko byari byitezwe ko agomba gushimangira ko akwiye kuba umunyezamu wa mbere w’ikipe yifuza kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
Pierre yinjijwe igitego na Byiringiro Lague ubwo ikipe ye yakinaga na Police FC ndetse yinjizwa ikindi na Azam FC ubwo yari ahawe umupira na mugenzi we ariko atinda kuwukina maze umukinnyi wa Azam FC ahita awumutanga awushyira mu rushundura.
Ibi bitego bibiri yinjijwe, byatumye benshi batangira kwibaza niba koko igihe kigeze ngo Ishimwe ahagarare mu izamu ry’ikipe y’Ingabo nk’umunyezamu wa mbere.
Police FC hari icyo yeretse abakunzi ba shampiyona y’u Rwanda!
Nyuma y’uko ikipe y’Igipolisi ihinduye abatoza ndetse ikanagura bamwe mu bakinnyi bashya barimo Emmanuel Okwi, Mugiraneza Frodouard, Samuel ndetse n’abatoza bashya, yerekanye ko ishobora kuzahindura amateka.
Ababashije kureba iyi kipe muri iri rushanwa ryarangiye inaryegukanye, bahamya ko gishobora kuba ari cyo gihe cya yo cyo guhindura amateka yo kuba nduhire abandi nyamara ntacyo iba itakoze ngo ibashe kubona ibyiza.
Kimwe mu byo amaso y’abanyamupira yabonye mu “Inkera y’Abahizi”, ni uko Police FC ari ikipe ifite imbaraga [Physique] ihagije kandi ari kimwe mu bice by’ingenzi kugira ngo umukinnyi abe yuzuye.
Mu minsi ishize ubwo yaganiraga na UMUSEKE mu kiganiro cyihariye, Ben Moussa utoza iyi kipe, yavuze ko icyamuzanye ari uguhindura amateka akaba yayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona itarabona kugeza kuva yashingwa.
APR FC imaze kubona hejuru ya 80% y’abazaba babanza muri 11!
Abanyamupira babashije gukurikirana irushanwa “Inkera y’Abahizi” ndetse by’umwihariko bakareba imikino y’ikipe y’Ingabo, babonye ko umutoza mukuru wa yo, Abderrahim Taleb ashobora kuba amaze kubona abakinnyi be 11.
Mu mukino wari uwa mbere muri iri rushanwa iyi kipe yakinnye na AS Kigali, yakinishije amakipe arengaho umukinnyi umwe. Yabanjemo abiganje mu bashobora kuzaba ari abasimbura, mu gihe cya Kabiri hajyamo abandi 11 bose ariko nyuma y’iminota mike asimbuza Ngabonziza Pacifique wasimbuwe na Memel Dao.
Icyo gihe habanjemo: Ruhamyankiko, Aliou Souané, Nduwayo Alex, Byiringiro Gilbert, Bugingo Hakim, Ssekiganda, Richmond Lamptey, Lamine Bah, Iraguha Hadji, Mugisha Gilbert na Denis Omedi. Mu minota 45 y’igice cya Kabiri bahise basimburwa na bagenzi ba bo biganjemo abazaba bari mu ikipe ibanzamo.
Ibi byagaragaje ko uyu munya-Tunisie, Abderrahim Taleb yamaze kubona byibura abakinnyi azajya yifashisha mu ikipe ya mbere mu mwaka w’imikino 2025/2026 n’ubwo hari ahakiri indi mibare, cyane cyane hagati mu kibuga.
Ikipe y’Ingabo izatangira shampiyona iri ku gitutu cy’abafana ba yo!
Nk’ibisanzwe, abafana ni gake bashobora kwihanganira ko ikipe bihebeye ishobora gutsindwa kabone n’ubwo byaba mu mikino ya gicuti. Ibi bitandukanye n’ibyabaye kuri APR FC mu irushanwa iherutse gutegura kuko yatsinzwe imikino yose uko ari itatu yakinnye.
Gutsindwa iyi mikino, abazi ndetse basesengura ruhago, bahamya ko nta byacitse byabaye ariko abafana bo bakomeje gushyira igitutu ku mutoza ndetse n’abakinnyi. Bamwe ntibanatinya kuvuga ko bamwe mu bakinnyi bashya ikipe yaguze, batari bakwiye kwambara umwambaro w’ikipe y’Ingabo.
AS Kigali yongeye kugaragaza ko igihari!
N’ubwo ari ikipe buri gihe itangirana ibibazo, ariko AS Kigali yongeye kwerekana ko ikiri yayindi yabaye iya gatatu mu mwaka w’imikino 2024/2025 imbere y’amakipe nka Police FC ahembeshwa igitiyo.
Umutoza, Mbarushimana Shaban utoza iyi kipe, yongeye kwereka benshi ko mu gihe cyose abatoza b’Abanyarwanda bahabwa icyizere, bashobora gutanga byinshi kabone n’ubwo baba bakorera mu bibazo bya hato na hato. Iyi kipe yabaye iya Gatatu n’amanota atandatu inganya na Azam FC yabaye iya Kabiri kubera ibitego [3] yinjije mu izamu.
Mu bindi byagaragaye muri iri rushanwa, ni uko buri kipe yagerageje kureba byibura urwego rwa buri mukinnyi ifiteho gahunda muri uyu mwaka w’imikino 2025/2026. Buri mutoza yungutse ibitekerezo ku bakinnyi be.





UMUSEKE.RW


