Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwashyize umucyo ku makuru avuga ko Gakumba Patrick uzwi nka ‘Super Manager’ yagizwe Umuvugizi w’abafana b’iyi kipe asimbuye Mugisha Frank ‘Jangwani.’
Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gukwirakwizwa amakuru ahamya ko ikipe ya APR FC yaba yamaze gushyiraho umuvugizi mushya w’abafana ba yo asimbuye Jangwani ufunzwe n’Urukiko rwa Gisirikare.
Abahamya aya makuru, bavuga ko Gakumba Patrick ‘Super Manager’ usanzwe ari umuvugizi wa Vision FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, ari we wasimbuye Mugisha kuri uyu mwanya. Gusa ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bwahakanye aya makuru.
Mu kiganiro kigufi yahaye UMUSEKE, Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Déo Rusanganwa, yavuze ko aya makuru avuga ko Super Manager ari we muvugizi mushya w’abakunzi b’iyi kipe, atari ukuri.
Ati “Ibyo ni ibihuha.”
Ikipe y’Ingabo ikomeje gutegura umwaka w’imikino 2025/2026, aho kuri ubu iri gutegura igikorwa cyiswe ‘Inkera y’Abahizi’ aho izakina imikino mpuzamahanga ya gicuti irimo uwa Power Dynamos FC yo muri Zambia na Azam FC yo muri Tanzania.



UMUSEKE.RW



baduhe jagwani super manager ntitumushaka