Ibitego bibiri bya Cheick Djibril Ouattara ku munota wa 50 na 53 nibyo byafashije Ikipe ya APR FC gutsinda iya Power Dynamos ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti ufungura ibikorwa by’Inkera y’Abahizi”, iyi kipe izakinamo imikino ya gicuti myinshi mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2025-2026.
Ni umukino wakinwe kuri icyi Cyumweru, tariki ya 17 Kanama 2025, ubera muri Stade Amahoro.
Iminota itanu ya mbere y’umukino, umukino wakinirwaga cyane mu kibuga hagati ariko amakipe akanyuzamo agasatira biciye ku mipira miremire yaterwaga nab a myugariro. Ku munota wa karindwi, ba myugariro ba APR FC bakoze amakosa, Eddy Ismael abona umupira mwiza ariko kuwubyaza umusaruro biba ikibazo.
Muri uyu mukino wayobowe n’abasifuzi barimo Abdoulkarim Twagirumukiza nk’umusifuzi wo hagati, yungirijwe na Didier Ishimwe na Said Ndayisaba. Umusifuzi wa kane ni Aline Umutoni mu gihe Komiseri w’umukino ari Kamanzi Emery.
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yahisemo kubanza mu kibuga abarimo: Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude (C), Dauda Yussif Seidu, Ngabonziza Pacifique, Ruboneka Jean Bosco, Djibril Oauttara Cheick, Kiwanuka Hakim na Mamadou Sy.
Mu mukino wari utuje cyane, ku munota 26 Ruboneka Jean Bosco yabonye uburyo imbere y’izamu gusa arekuye ishoti rinyura hejuru kure.
Umutoza wa Power Dynamos, Oswald Mukuka Mutapa, we muri uyu mukino yabanje mu kibuga abakinnyi barimo: Mulenga Lawrence, Katebe Aaron, Jackson Mulambia, Kondwani Chiboni, Daniel Adoko, Linos Makwaza Jr, Austin Muwowo, Eddy Ismael Ankobo, John Soko, Brian Masanyinga na Innocent Kashita.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri APR FC yaje ariyo iri gukina neza ndetse ku munota wa 49 gusa Djibrill Ouattara ahita afungura amazamu ku mupira waruvuye kuri kufura yaritewe na Ruboneka Jean Bosco, ubundi atsindisha umutwe.
Nyuma y’iminota itatu gusa Djibrill Ouattara yahise atsinda igitego cya kabiri cya APR FC, cyari kivuye ku makosa yari akozwe n’abakinnyi ba Power Dynamos FC batakaza umupira, ubdundi uyu mu munya-Burkina Faso, yihambura umuzinga w’ishoti atsinda igitego.
Umutoza wa APR FC, wageragezaga abakinnyi bose b’ikipe ye ku munota wa 65 w’umukino yakuyemo abakinnyi barimo: Ouattara, Fitina Ombolenga, Hakim Kiwanuka, Pacifique Ngabonziza na Mamadou Sy, hinjira mu kibuga, Alioum Souane, Mugisha Gilbert, William Togui, Denis Omedi na Byiringiro Gilbert.
Ku munota wa 74, Umunya-Tunisia Taleb utoza APR FC mu kibuga yashyizemo abakinnyi barimo: Lamptey, Niyibizi Ramadan na Bugingo Hakim, hava mu kibuga Niyomugabo Claude, Dauda Yussif Seidu na Ruboneka mu rwego rwo kugerageza abakinnyi bose.
Umukino wakomeje kwiharirwa na APRFC ariko abakina mu gice cy’ubusatirizi barimo Mugisha Mugisha Gilbert ntibabashe gutsinda ibitego.
Iminota 90 y’umukino ndetse n’inyongera z’iminota itandatu, byarangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 2-0 bwa Power Dynamos.
Imikino yo mu Cyumweru cy’Inkera y’Abahizi’ izakomeza ku wa kabiri tariki ya19 Kanama 2025, ubwo Azama FC yo muri Tanzania izaba ikina na Police FC saa kumi muri Kigali Pele Stadium, saa moya z’ijoro APR FC igakina na AS Kigali.





MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW



APR FC oyeeee!!!Champiyona ni igire itangire,ni ukunyagira amakipe imvura y’ibitego! #NYAMUKANDAGIRA!