Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwatangaje ko izakina n’ikipe yo muri Zambia ku munsi wiswe ‘Umunsi w’Igitinyiro’ uzakinwa ku wa 17 Kanama 2025.
Ikipe y’Ingabo yatangaje ko izakina na Power Dynamos FC iri mu zikomeye muri shampiyona ya Zambia. Ni umukino biteganyijwe ko uzabera kuri Stade Amahoro Saa cyenda z’amanywa.
Ibiciro byo kuzawureba, ni ibihumbi 3000 Frw, 20,000 Frw mu cyubahiro, 30,000 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga [V.VIP], 100,000 Frw na 1000,000 Frw mu myanya y’abanyacyubahiro cyangwa umuryango wose wifuza kwifuza ahantu ha wo.
Amakuru avuga ko APR FC mu zo yari yifuje gukina na zo kuri uyu munsi, harimo Simba SC yo muri Tanzania ariko ikabwirwa ko bitakunda kubera izindi gahunda ifite zitarashyirwa neza ku murongo.


UMUSEKE.RW



*umunsi wa Gikundiro”,” umunsi wa Gitinyiro” ibi nabyo ni irindi hangana rije . Nzaba ndeba ba mu kecuru, Mukura, Kiyovu na Etincelle uko bazita iminsi yabo!!!