Amerika yahawe gasopo ku kwivanga mu bitero bya Iran na Israel

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Saeed Khatibzadeh, yatangaje ko niba Amerika yibeshye ikivanga mu bitero bya Israel kuri Irani, Akarere k’Uburasirazuba bwo hagati kazahinduka nk’ukuzimu.

Ku wa Kane, Ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) byatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri biri imbere, Trump azafata icyemezo cyo kwinjira mu ntambara mu buryo butaziguye cyangwa kuyireka.

Minisitiri Saeed Khatibzadeh, mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko “iyi atari intambara ya Amerika”, kandi ko mu gihe Perezida Donald Trump yayivangamo, azahora yibukwa nka Perezida winjiye mu ntambara itamureba.

Yavuze ko Amerika ibyivanzemo, intambara yahinduka “isayo”, bikongera ubushotoranyi ndetse bigatuma “aya marorerwa y’ubugome” arushaho gutinda kurangira.

 Khatibzadeh yabivuze nyuma y’uko ibitaro bya Soroka, biherereye mu majyepfo ya Israel, bigabweho igitero cya misile na Irani.

Igitangazamakuru cya Leta ya Irani cyatangaje ko icyo gitero cyari kigamije ku kigo cya gisirikare kiri hafi y’ibyo bitaro, aho kuba ku bitaro ubwabyo.

Minisiteri y’Ubuzima ya Israel yatangaje ko abantu 71 bakomerekeye mu gitero cya misile cyagabwe ku bitaro bya Soroka.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyarashe ku bigo bya nikleyeri bya Irani, birimo ikigo “kitagikora” cya Arak gikoresha amazi menshi, ndetse n’ikigo cya Natanz.

Irani ntiyatanze amakuru mashya ku bapfuye n’abakomerekeye mu bitero bya Israel yagabye muri Irani.

Minisitiri Khatibzadeh yashimangiye ko dipolomasi ari yo mahitamo ya mbere, ariko ko mu gihe igihugu cye gikomeje kumishwaho ibisasu, badashobora gutangira ibiganiro.

Yakomeje avuga ko ibitero bya Irani kuri Israel ari ukwirwanaho kujyanye n’ingingo ya 51 yo mu mahame shingiro y’Umuryango w’Abibumbye.

Yavuze ko bari mu nzira ya dipolomasi ubwo ibintu byazambaga ku itariki ya 13 y’uku kwezi, ubwo Israel yagabaga ibitero ku bigo bya nikleyeri bya Irani, ikica abajenerali benshi n’abahanga mu by’ubumenyi bwa nikleyeri.

Minisitiri Khatibzadeh yavuze ko iyi ntambara yabayeho “nta bushotoranyi” bwabanje kubaho, ndetse ko ari intambara “itari ngombwa”.

Yavuze ko Perezida Trump abizi neza kurusha undi muntu uwo ari we wese, ko bari bari hafi kugera ku masezerano, ariko Israel ikabisubiza irudubi.
Uyu Minisitiri yanenze ubutumwa n’ibiganiro bya Trump, avuga ko ibyo byose byateje urujijo, biravuguruzanya, kandi bigaragaza ko Abanyamerika bari babizi ndetse bagize uruhare mu ntambara.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Share This Article
Leave a Comment
  • ARIKO ABANTU BAGITANDUKANYA U.S.A NA ISRAEL MWABISIKANYE NUBWENGE KUKO TRUMP YABESHYAGA IRAN KO ARI MU MISHYIKIRANO NABO KANDI ASHAKA KUMENYA NEZA KO BAFITE INTWARO KIRIMBUZI AMAZE KUMENYA NEZA KO NTAZO BAFITE AFATA ICYEMEZO CYO GUHITA ATANGIZA INTAMBARA NGO BASENYE IRAN NIBYO YARIGEZEHO. UWAKIZERA TRUMP 100% YABA ARI IDEBE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *