Amerika yafatiye ibihano inyeshyamba zikorana na Tshisekedi

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano umutwe witwaje intwaro wa PARECO-FF (Coalition des Patriotes Résistants Congolais – Force de Frappe) wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, usanzwe ukorana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ibi bihano kandi byafatiwe na koperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Byanafatiwe kompanyi ebyiri zo mu Bushinwa, zishinjwa kugira uruhare mu mutekano mucye muri DRC no mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Amerika ivuga ko umutwe wa PARECO-FF ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’imirimo yo gusoresha i Rubaya, muri teritwari ya Masisi.

Ivuga ko kuva mu 2022 kugeza mu ntangiriro za 2024, uwo mutwe wagenzuraga ibirombe by’i Rubaya bicukura amabuye y’agaciro y’ingenzi ku nganda z’ikoranabuhanga, harimo n’izikora telefoni zigendanwa.

Kuri ubu, ibi birombe bya Rubaya muri teritwari ya Masisi bigenzurwa n’inyeshyamba za M23, zigaruriye ibice byinshi by’uburasirazuba bwa DRC.

Amerika ivuga ko PARECO-FF yahanwe kubera “Kugira uruhare cyangwa ubufatanyacyaha, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, mu bikorwa cyangwa ingamba biteje inkeke ku mahoro, umutekano, cyangwa ituze rya DRC”.

Yanahannye koperative yitwa CDMC, ishinjwa kuba yarafashije PARECO-FF mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gusoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no gukora magendu i Rubaya.

Amerika ivuga ko CDMC yakoreraga mu kirombe kinini cyane cya Rubaya, ndetse ikagurisha amabuye yavanwaga mu buryo bwa magendu mu duce twagenzurwaga na PARECO-FF.

Ishinja CDMC kugurisha ayo mabuye kuri kompanyi ebyiri zo muri Hong Kong, ari zo East Rise Corporation Limited (East Rise) na Star Dragon Corporation Limited (Star Dragon), zishora amabuye y’agaciro mu mahanga.

Amerika ivuga ko imitungo yose n’inyungu zo mu mitungo y’abafatiwe ibihano iri muri Amerika, cyangwa ifitwe cyangwa igenzurwa n’abantu bari muri Amerika, ihagaritswe kandi igomba kumenyeshwa ibiro bya OFAC.

 NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *