Amerika yabujije Perezida wa Palestine kwitabira Inteko Rusange ya Loni

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Leta zunze Ubumwe za Amerika zimye Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, ibyangombwa byo kuzajya i New York kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe muri Nzeri 2025.

Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, nyuma y’uko Perezida Abbas n’abandi bayobozi b’Abanyapalestina 80 bakuriweho impapuro z’inzira, viza.

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko uyu mwanzuro ushingiye ku kuba Abategetsi ba Palestina bari kudindiza ibikorwa byo kugarura amahoro muri Gaza, ahamaze imyaka ibiri harabaye isibaniro ry’intambara hagati y’ingabo za Israel n’abarwanyi ba Hamas ndetse no guhirimbanira ko Leta ya Palestina yakwemerwa nk’Igihugu kigenga.

Ni icyemezo cyatunguranye kuko Amerika nk’icumbikiye icyicaro cya Loni, itegetswe gufasha mu ngendo abayobozi b’ibihugu byose bashaka kujya i New York ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye, bikaba biri no mu masezerano yagiye asinywa.

Rubio yavuze ko Abadipolomate ba Palestina bakorera ku cyicaro cya Loni i New York bashobora kwitabira inteko Rusange nk’intumwa za Palestina.

Ibiro bya Perezida Abbas byatangaje ko byatunguwe cyane n’icyo cyemezo, bivuga ko gihabanye n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’Amasezerano agena cyicaro cya Loni.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, we yashimye icyo cyemezo cya Amerika.

Ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba bw’Isi ntibiri guhuza ku buryo Palestina yafatwa mu mahanga.

 

Ibihugu birimo Canada, u Bufaransa na Australia byavuze ko mu Nteko Rusange ya Loni buzatangaza Palestina nk’Igihugu kigenga, ibintu Amerika na Isreal bamaganiye kure.

Palestina yitabira Inteko Rusange za Loni nk’indorerezi.

Abashigikiye ko Palestina yahinduka igihugu kigenga, bavuga ko byatuma Isreal ihagarika ibikorwa byayo bya Gisirikare mu Ntara ya Gaza, aho abantu barenga ibihumbi 63 bamaze gupfa kuva Isreal itangije ibitero yise ibyo kwihorera ni guha isomo Umutwe wa Hamas, nyuma y’uko wagabye igitero ku wa 7 Ukwakira 2023 muri Israel kigapfiramo abantu basaga 1,200  abandi 251 bagashimutwa.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *