Leta zunze ubumwe za America zazamuye ishimwe ku muntu watanga amakuru yashingirwaho mu gufata Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro aho miliyoni 50$ zashyizwe ku meza.
America ishinja Maduro kuba umwe mu bacuruza rwihishwa ibiyobyabwenge ku isi.
Perezida Donald Trump ntiyigeze acana uwaka na Perezida Maduro, wongeye gutorerwa kuyobora igihugu cye mu ntangiriro z’uyu mwaka aho amatora yavuzwemo uburiganya no kwiba amajwi.
Amatora yo muri Venuela yagiye yamaganwa n’umuryango mpuzamahanga.
BBC ivuga ko Intumwa Nkuru ya Leta muri America, Pam Bondi yavuze ko igihugu cye cyamaze gukuba inshuro ebyiri agashimwe kari miliyoni 25$ ku muntu watanga amakuru yo gufata Maduro, akavuga ko Maduro afite uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Venezuela, Yvan Gil avuga ko igihembo cya America ari baringa idafite agaciro kandi ko ari icengezamatwara rifite inyungu za politiki.
Ati “Ntabwo byadutunguye, ibyavuzwe n’umuntu wabivuze.”
Gil avuga ko biriya ari ukurangaza abantu, ahubwo ko Bondi yakabaye asobanura iby’ishimishamubiri n’ihohotera rishingiye ku gitsina byavuzwe kuri Jeffrey Epstein.
Ubutegetsi bwa Donald Trump bwamaze gushinja Perezida Maduro na bamwe mu bayobozi bo hejuru muri Venezuela ibyaha birimo gucuruza ibiyobyabwenge, iterabwoba, na ruswa.
America ishinja Maduro gukorana n’imitwe ikomeye icuruza ibiyobyabwenge nk’inyeshyamba za FARC, ndetse n’itsinda ryitwa Tren de Aragua.
UMUSEKE.RW


