Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yanenze abagize Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko kwirengagiza nkana ko FDLR ishyigikiwe na Leta ya RDC, atari uko badafite ibimenyetso.
Ni ubutumwa yatangiye mu Nama y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yateranye ku wa 22 Kanama 2025 ngo iganire ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amb. Ngoga yabwiye abari muri iyo nama ko u Rwanda rushyigikiye inzira zose zirimo ibiganiro bya Washington na Doha zigamije gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati” Mu bushake bwa Politike bugaragara, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje amasezerano y’amahoro ya Washington [hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo] ku wa 29 Nyakanga 2025.”
Yagaragaje ko amakimbirane muri DRC agira ingaruka ku Rwanda haba no mu buryo bw’umutekano, aho ihohotera n’ivangura byatumye impunzi zirenga ibihumbi zihungira mu Rwanda.
Ati” Ikibabaje ibyo ntibivuga nk’uko byakavuzwe.”
Yavuze ko mu binyacumi bitatu bishize u Rwanda rwarinze abaturage barwo ibitero by’umutwe wa FDLR ufashwa na Leta ya Kinshasa.
Ati “Mwabuze ibimenyetso no muri raporo zanyu ko Leta ya Kinshasa ifasha FDLR? Kubera iki mudashaka kubigaragaza uko biri?
Mureke mbibutse FDLR abo bari bo. Ikomoka ku bantu bicaga abantu ibihumbi 10 buri munsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo mwatoraga umwanzuro wo gukura Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda.”
Uyu mu Dipolomate yibukije abari muri iyo nama ko abagize FDLR bakomeje kwica abantu ibihumbi 10 ku munsi, ubwo hatorwaga umwanzuro wo kubaha inzira bagahungira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ati” Abo ni bo bakomeje kunoza umugambi wabo.”
Mu ijambo rye kandi Ambasaderi Ngoga yavuze ko bababajwe n’uko mu nama yabaye ku wa 7 Kanama, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itigeze yemera ko hatangizwa ibikorwa bihuriweho byo gusenya umutwe wa FDLR, ko ariko u Rwanda ruzakora ibyo rwiyemeje mu masezerano ya Washington ngo amahoro aboneke mu Burasirazuba bwa DRC no mu Karere.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


