Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yatsinzwe na Nigeria igitego 1-0 mu mukino w’umunsi w’umunsi wa Karindwi mu guhatanira kujya mu Gikombe cy’Isi 2026.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, ni bwo ikipe y’Igihugu ya Nigeria yakiriye Amavubi mu mukino w’umunsi wa Karindwi mu yo guhatanira itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2026.
Ni umukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba za Kigali, ubera kuri Godswill Akpabio Stadium iherereye mu gace ka Uyo.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itahabwaga amahirwe na benshi, yagerageje gucunga neza izamu rya yo kugeza ubwo iminota 45 y’igice cya Mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu kugaruka mu gice cya Kabiri, nta bwo Super Eagles yatinze kuko ku munota 50 w’umukino, yari ibonye izamu ku mupira wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso maze Aina awushyira mu izamu ariko Fiacre arawugarura maze Tolu Arokodore ahita awusubizamo.
Abasore b’Amavubi babaye beza mu gice cya mbere, bakomeje gusunika ngo bashake kwishyura igitego ariko Nigeria ikomeza kubabera ibamba.
Super Eagles yanyuzagamo igashaka ikindi gitego, yakomeje gucunga icyo yari yatsinze kugeza iminota 90 irangiye ibonye intsinzi.
Nigeria yahise igira amanota 10, ifata umwanya wa Gatatu mu itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 16 mu gihe Amavubi ari ku mwanya wa Kane n’amanota umunani.
U Rwanda rusigaje umukino umwe gusa ruzakina na Zimbabwe Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri uyu mwaka, muri Afurika y’Epfo.











UMUSEKE.RW


