Amavubi atsinze Zimbabwe biyongerera icyizere

Ange Eric Hatangimana
1 Min Read
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi itsinze Zimbabwe igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ku makipe y’ibihugu.
Umukino utari woroshye nubwo Zimbabwe isa naho yamaze gusezererwa, yari imbere y’abafana bayo benshi ku kibuga kiri mu kirere cyegeranye n’icyabo.
Abafana b’Amavubi bari bake, i Johannesburg ariko batashye bishimye.
Ku mupira wasanze Mugisha Gilbert ari inyuma y’urubuga rw’amahina yabashije ukubika neza ugenda umurongo ugororotse winjira mu izamu hari ku munota wa 39 w’umukino, ndetse igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Igice cya kabiri Zimbabwe yakomeje gukina ishaka kwishyura, ndetse wabonaga ko irusha Amavubi. Amavubi yaherukaga muri Nigeria kandi ababanje mu kibuga icyo gihe abanshi ni bo bagarutse, umunaniro wagaragaye cyane mu gice cya kabiri.
Zimbabwe yagerageje uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego, ariko Ntwali Fiacre wari mu izamu akuramo iyo mipira yari mibi cyane igera kuri itatu.
Nubwo Mugisha Gilbert yafatwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino kubera igitego yatsinze ayo manota yayanganya na Ntwali Fiacre wagiye akuraho amipira yari yabazwemo ibitego.
AMAFOTO @FERWAFA Twitter
UMUSEKE.RW
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *