Nyuma yo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’Igihugu hakinwa amarushanwa y’umupira w’amaguru y’abangavu batarengeje imyaka 15, Nikita Gicanda ushobora kuzashingwa umupira w’abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yahisemo ko iya nyuma izabera kuri Kigali Pelé Stadium.
nyuma yo gusanga hari abana b’abakobwa bo mu cyaro batabona aho bagaragariza impano za bo mu gukina umupira w’amaguru, Nikita Gicanda uri ku rutonde rwa Shema Fabrice uri kwiyamamariza kuyobora Ferwafa, yatangije umushinga wo kubafasha kubona aho bagaragariza izo mpano bifitemo.
Ni mu mushinga yise “Gicanda Envitational ugamije kwegera abangavu batarengeje imyaka 15 bo hanze ya Kigali kugira ngo abafashe kugaragaza ubushobozi bifitemo mu gukina umupira w’amaguru. Ikirenze kuri ibyo kandi, Nikita agamije kubakundisha umupira w’amaguru.
Ni gahunda yazengurutse Igihugu hose, aho abana bakinaga biciye mu marerero basanzwe babarizwamo mu Intara zitandukanye. Ikipe yabaga iya mbere muri buri Karere, yahembwaga ibihumbi 50 Frw hakanahembwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.
Iri rushanwa rizasorezwa mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025. Imikino yose izabera kuri Kigali Pelé Stadium. Abazaza kureba iyi mikino, bazasusurutswa n’abahanzi barimo Alyn Sano, Ariel Wayz na Kivumbi.
Gicanda uri kugira uruhare mu gufasha aba bana b’abakobwa bo mu cyaro, yakinnye ruhago nk’uwabigize umwuga mu gihugu cy’u Bwongereza. Ubwo yageraga mu Rwanda atashye, yakiniye AS Kigali WFC ariko aza guhitamo gufasha ruhago y’abagore biciye mu mishanga itandukanye.






UMUSEKE.RW


