Biciye mu gashami gashinzwe gutanga impushya zemerera amakipe kwitabira amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [Club Licensing], Bugesera FC yimwe icyangombwa mu gihe APR FC na Rayon Sports zasabwe kuzuza ibisabwa kugira ngo zihabwe impushya zuzuye.
Mu gihe shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, izatangira muri Nzeri uyu mwaka, amakipe amwe yamaze kumenyeshwa ibyo agomba kuzuza kugira ngo ahabwe ibyangombwa byuzuye biyemerera kuzitabira amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.
Biciye mu bashinzwe gutanga impushya zemerera amakipe gukina amarushanwa muri Ferwafa [Club Licensing], amakipe atanu arimo Amagaju FC, Police FC, Musanze FC, Marines na Rutsiro FC, ni yo yonyine yahawe impushya zuzuye [Licence granted].
Andi yose asigaye uretse Bugesera FC yimwe uru ruhushya, yahawe uruhushya rw’agateganyo ariko abwirwa ibyo agomba kunoza mbere y’uko umwaka w’imikino 2025/2026 utangira ndetse acibwa amande.
Kiyovu Sports na AS Muhanga, zabwiwe ko zigomba gutanga amande y’uko zitegeze zitandukanya Umuyobozi Mukuru [CEO] n’Ushinzwe Imari. Ni inshingano zikorwa n’umuntu umwe muri buri kipe muri aya kandi buri kipe igomba kugira CEO n’Ushinzwe Imari.
Bugesera FC yo yimwe uruhushya, kubera ko itigeze igaragaza ibijyanye n’ubuvuzi ndetse n’ubwishingizi bw’abakinnyi n’abatoza. Ntiyigeze kandi igaragaza umuganga uzavura ikipe.
Gicumbi FC, Rayon Sports na APR FC, zahawe impushya ariko zicibwa amande y’uko zitegeze zigaragaza Stade zizajya zakiriraho imikino. Zasabwe kubinoza mbere y’uko shampiyona itangira.
Mukura VS, yahawe uruhushya rw’agateganyo ariko na yo icibwa amande kuko itabashije kuzuza ibijyanye n’ibyangombwa by’umuganga ufasha abakinnyi [Physiotherapist]. Iyi kipe yagaragaje icyangombwa cyarangije igihe.
Gasogi United yahawe uruhushya ariko icibwa amande y’uko itigeze igaragaza umutoza wungirije ahubwo ikaba yaragaragaje amasezerano y’umutoza mukuru w’ikipe y’abato.
Gorilla FC yo yaciwe amande yo kuba nta mutoza wungirije yigeze igaragaza. Amakuru avuga ko Sibomana Abouba wungirije Kirasa Alain, nta byangombwa byemewe agira.
AS Kigali yahawe uruhushya ariko inacibwa amande y’uko itigeze igaragaza ibiro bya yo ndetse ikaba itarigeze igaragaza stade izakiriraho imikino ya yo.
Etincelles FC na yo yahawe uruhushya ariko icibwa amande y’uko hari ibyo itaruzuza. Amakipe atujuje ibisabwa byose, yasabwe kuba yamaze kubyuzuza mbere y’uko shampiyona itangira.
Ikipe zitatanze ibibuga zizakiriraho, zaciwe amande y’ibihumbi 200 Frw. AS Kigali itaratanze ikibuga ndetse ntiyerekane ibiro bya yo, yaciwe ibihumbi 500 Frw. Amakipe yarezwe kutagaragaza ibibuga azakiriraho, arasabwa kuba yamaze kubikemura bitarenze tariki ya 20 Kanama 2025.
Amakipe yarezwe kutagaragaza amasezerano y’abatoza, yasabwe kuba yabisoje bitarenze tariki ya 15 Kanama 2025 mu gihe AS Kigali yo yasabwe kuba yamaze gukemura ibya yo bitarenze tariki ya 30 uku kwezi. Ferwafa ikomeza ivuga ko mu gihe igihe ikipe yahawe cyo kuba yamaze gukemura ibibazo bya yo, kirenze, amande yaciwe agenda yiyongera.



UMUSEKE.RW


