Abagize Urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo bavuga ko bagiye kongera ibicururizwa mu cyanya cy’inganda kugira ngo bahaze isoko ry’ababikenera mu imurikagurisha n’imurikabikorwa.
Byatangajwe ubwo mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 28 Nyakanga 2025 hasozwaga imurikagurisha n’imurikabikorwa ry’iminsi 10.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye wavuze mu izina rya Perezida wa PSF ku rwego rw’Intara utahabonetse, Butera Bagabe Gervais, avuga ko kwakira imurikagurisha ari amahirwe bagize, gusa akavuga ko bahawe icyanya cy’inganda kinini ariko ibihakorerwa bikaba ari bicye, bagereranyije n’ibyo bagenzi babo baturutse mu bihugu byo hanze baje kumurika.
Ati”Twasanze tugomba kongera ibicuruzwa byo mu cyanya cy’inganda kuko bikiri bicye.”
Butera avuga ko Ubuyobozi bwabahaye ahantu hagari ho mu cyanya cy’inganda, bagomba kubyaza umusaruro kugira ngo mu gihe cy’imurikagurisha bagaragarize abakiriya ibicuruzwa byinshi bahacururiza.
Yongeyeho ati”Natwe dufite icyanya cy’inganda dukwiriye kwaguriraho ibikorerwa iwacu.”
Butera yashimiye Ubuyobozi bw’Intara buha umwanya wo kugaragaza ibyo abikorera bagezeho.
Umuhoza Hycinthe Umworozi w’Inkoko avuga ko usibye kuhabonera amafaranga, mu imurikagurishwa yagize amahirwe yo kuhahurira n’abaguzi benshi batari bazi aho akorera.
Ati”Muri iri murikagurisha nahigiye amasomo menshi azamfasha kongera Umusaruro w’ibyo nkora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Védaste bashimishijwe no kubona Umusaruro mwinshi ukomoka ku buhinzi abitabiriye imurikagurisha baje kumurika mu gihe cy’iminsi 10 rimaze.
Ati”Tugiye kwiga no ku bibazo by’abadusabye ko imurikagurisha ryajya rihurirana n’Italiki yo kwibohora.”
Gitifu Nshimiyimana yijeje abikorera ko bagiye gufatanya mu kongera umubare w’abashoramari bazajya bitabira imurikagurisha no kureba ko ryaba ngarukamwaka nkuko benshi babyifuza.
Ubuyobozi bw’Intara buvuga ko mu minsi 10 iri murikagurisha rimaze ribera mu Karere ka Huye, ryitabiriwe n’abantu barenga 25000.





MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo


