Amabanga n’umucyo ku Bayobozi bahagaritswe n’abasezeye muri Nyamagabe

Elisée MUHIZI
4 Min Read

Nyamagabe: Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwavuze impamvu yatumye hari Abayobozi bahagarikwa ku mirimo bakora, ndetse n’uwasezeye ku kazi.

Hashize iminsi ibiri mu Karere ka Nyamagabe havugwa ikibazo cya bamwe mu bayobozi b’amashami, banditse basezera ku kazi, abandi barabyanga.

Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Habimana Thaddée avuga ko mu banditse basezera ku kazi harimo Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho myiza no kurengera abatishoboye.

Habimana yabwiye UMUSEKE  ko uyu yabikoze ku bushake bwe bitewe n’inshingano z’akazi atubahirije, cyangwa ku zindi mpamvu ze zitandukanye.

Visi Meya Habimana avuga ko hari abo Ubuyobozi bw’Akarere bwahagaritse ku kazi mu gihe cy’amezi atatu kandi badahembwa.

Ati: ”Mu bandi bagomba gukurikiranwa twahagaritse, harimo Umujyanama wa Komite Nyobozi n’Umuyobozi w’Ishami ry’Imicungire y’abakozi, kandi amakosa bashinjwa gukora ntabwo yatangazwa.”

Uyu Muyobozi avuga ko ibi byakozwe ari ibisanzwe mu kazi, kandi ko abo bahagaritswe barimo gukorwaho iperereza ku makosa bakekwa gukora.

Visi Meya yahakanye amakuru y’abanyamabanga Nshingwabikorwa bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere basaba imbabazi. Ati: ”Nta bandi bakozi nzi banditse basaba imbabazi.”

Ibi Habimana yabivuze asubiza Ikibazo cy’Inkuru yabanjirije iyi aho abaduhaye amakuru bavuga ko hari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Uwinkingi, Kibirizi, Mbazi ndetse n’uwa Kibumbwe bo bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere basaba imbabazi kubera amakosa bavugwaho.

Ibitaravuzwe mu nkuru ibanza

Amakuru UMUSEKE wacukumbuye avuga ko Umuyobozi wanditse asezera ku mirimo yari ashinzwe bamukekaho kunyereza amafaranga y’abaturage yo muri VUP, cyane ay’imirimo y’amaboko kubera ko biri mu nshingano ze.

Mu bandi bayobozi bavugwa muri iyi nkuru harimo uwariye amafaranga y’abaturage yanga kubishyura bigera ubwo baza kumuregera Ubuyobozi bw’Akarere, ariko ntiyayishyura kugeza ubwo iki cyemezo cyo kubahagarika gifashwe.

Hari kandi n’abatindaga gutanga raporo bikagera ubwo Ubuyobozi bw’Intara bwandikira Akarere bugasaba ibisobanuro.

Ayo makuru kandi avuga ko hari abo Visi Meya atavuze bigeze kwimwa amafaranga ya Lampsam barega Akarere karatsindwa bibabaza Ubuyobozi.

Abatanze amakuru bakavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bumaze kubona ko bwatsinzwe n’amafaranga y’ibirarane bwagombaga guha abo bayobozi ukuntu ari menshi, bwaje kujurira ubu hategerejwe ko Urubanza ruba.

Kubafatira iki cyemezo ngo ni uburyo bwo kubikiza nk’uko ayo makuru akomeza abivuga. Gusa bikavugwa ko hari bamwe muri abo Bayobozi bahagaritswe bamenaga amabanga y’akazi.

Ku birebana na ba Gitifu b’Imirenge ine yo muri aka Karere byavugwaga ko banditse basaba imbabazi. Amakuru UMUSEKE wabonye avuga ko abo bamaze kwandika bahamagazwa mu nama ishinzwe imyitwarire yabaye mu ibanga ku munsi ku wa Gatatu, Ubuyobozi bw’Akarere bubika ayo mabaruwa bari banditse basaba imbabazi.

Cyakora bikavugwa ko hari umwe muri abo ba Gitifu ushinjwa gusambanya umugore wa mugenzi we, ndetse bikaba byaramenyekanye ari uko Gitifu mugenzi we abibwiye Nyobozi.

Gitifu wa Kabiri muri aba avugwaho gusuzugura Abayobozi b’Akarere kandi ngo hari umunsi yabikoreye mu nteko y’abaturage Ubuyobozi bwayijemo.

Babiri bandi basigaye bikavugwa ko bashinjwa gutekinika za raporo no kutumvikana n’abakozi bakorana ku rwego rw’Iyo Mirenge.

Ntabwo biramenyekana niba muri iyo nama ishinzwe Imyitwarire y’abayobozi n’Abakozi hari icyemezo abo ba Gitifu bafatiwe nyuma yo kwandika basaba imbabazi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe.

Share This Article
Leave a Comment
  • Ndabona uwo mu visi mega yashatse ibyo kuyaguhisha ariko utanga urayatohoza!!!!!
    Abo Nashatse kwitendekaho babona utwabo babahagame doreko nta na tour iherutse abayobozi muzibanze bariraye sinzi ibyo umusaza nabamunekera bahugiyemo ubanza iya Kongo irigutuma bahuga cyane ibintu ntibiri kugenda neza peee hasi twashize rwose nibashake uko bakubitamo ya myotso duhumekeho

    • Akarere ka nyamagabe nta buyobozi gafite pe uhereye kuri Komite Nyobozi ni bagatabare kuko urebye kuntu kagenda gasubira inyuma no kuntu higeze gushyuha noneho nyobozi ihari yose irasekeje gitifu gusambanya umugore wa mugenzi uwakwereka komite nyobozi yo uko bimeze abagore babandi barabamaze undi nawe yatwaye abagabo babandi

  • Nyamagabe akarere kacu kahindutse ikirwa kubera ubuyobozi bubi bihari Kandi busa nkaho butagenzurwa mubirukane muzane abandi

  • Abayobozi bareberera inzego z’ ibanze batabare Nyamagabe pe,..Komite Nyobobozi yirirwa mumatiku, gucura imigambi mibisha Aho gukorera abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *