Nyuma y’iminsi bamaze bateguza abakunzi babo indirimbo nshya, abahanzikazi Alicia na Germaine bashyize hanze indirimbo bise “Ndahiriwe” inasohokana n’amashusho yayo.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, yanditswe n’abo bombi, irambikwaho ukuboko n’umubyeyi wabo akaba n’Umujyanama wabo, Innocent Ufitimana.
Amashusho yayo aryoheye ijisho dore ko bayafatiye ahantu hari amahumbezi, kandi bambaye neza bikwije mu myenda yiganjemo ibara ry’umweru.
Ni indirimbo yakozwe n’aba Producer b’abahanga kandi bagezweho muri iyi minsi aho amashusho yayobowe na Producer Brilliance, mu gihe amajwi yakozwe na Producer Popiyeeeh.
Mu mwaka umwe gusa bamase mu muziki, aba bahanzikazi bo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel bamaze gukora indirimbo eshanu: “Urufatiro”, “Rugaba”, “Wa Mugabo”, “Ihumure”, “Uri Yo” na “Ndahiriwe”.
Alicia na Germaine bavuze ko indirimbo yabo nshya “Ndahiriwe” yavuye ku karago.
Bati: “Yavuye mu bihe by’amasengesho twari tumazemo iminsi”.
Bavuga ko bayivomye muri Zaburi 105:8 [Yibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi], ikaba igamije guha ihumure no gukomeza kwizera ku bayumva.
Bati: “Ni Amashimwe n’ibyiringiro. Muri make, ibyo yakoze bitubere igitsikamutima kituremamo ibyiringiro by’ejo hazaza”.
Nubwo indirimbo zabo ziri gukundwa cyane, bahishuye ko hari ikintu bari gusabwa cyane n’abakunzi babo.
Bati: “Abakunzi bacu bari kudusaba cyane gukora indirimbo mu zindi ndimi. Natwe ni wo mushinga turi gutekerezaho muri iyi minsi.”
Indirimbo “Ndahiriwe” bayikoze mu gihe cy’Ikiruhuko bamazemo iminsi, ibintu bavuga ko byabahaye umwanya uhagije wo kwita kuri iki gihangano cyabo gishya.
Bati: “Twabonye umwanya munini wo kuyitaho. Mu biruhuko rero, dufasha ababyeyi imirimo isanzwe, ubundi tugakora na ‘Vocal Rehearsal’ tukanasenga.”
Alicia na Germaine umuziki bawufatanya n’ishuri, kandi byose bikagenda neza. Ufitimana Alicia yiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na Medicine and Surgery, mu gihe murumuna we Germaine Ufitimana yiga Indimi n’Ubuvanganzo (LFK).
Reba hano Ndahiriwe ya Alicia na Germaine
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


