Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasaba ko Aimable Karasira Uzaramba, uzwi nka Prof. Nigga, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 30, mu gihe we asaba kugirwa umwere ndetse agasaba imbabazi abakomerekejwe n’ibiganiro bye.
Karasira yageze ku rukiko yambaye bodaboda zidasa, nk’uko asanzwe abigenza, imwe yari ubururu indi yera.
Urubanza rwa Karasira rwaganaga ku musozo
Ubushinjacyaha, ubwo bwahabwaga ijambo, bwabwiye urukiko ko Karasira Aimable Uzaramba, uzwi nka Prof. Nigga, yahawe amafaranga n’abantu bavuga nabi Leta.
Bwavuze ko amafaranga yahabwaga n’abo bantu bari hanze y’u Rwanda, ndetse n’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube ntaho bitaniye n’ibikorwa by’abo bamuhaga ayo mafaranga.
Me Bikotwa Bruce umwe mu banyamategeko nawe ati “Objection Mensieur le President” Nibutsa ko wowe uba utari mu rukiko ninkaho Me Bruce Bikotwa yakagize ati” Ndasaba ijambo Nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha bijyendanye ni uko yarameze”
Umucamanza ati“Reka tubanze twumve Me Bruce”
Me Bruce yigiye ejuru ati“Nyakubahwa Perezida turabamenyesha ko ubushinjacyaha budukoreye agashya kuko twaje twiteguye kuvuga ku byifuzo byacu none tugeze hano twumvise ibindi bimenyetso bishya”.
Uhagarariye ubushinjacyaha nawe ati” Iyi nyandiko y’ibyo turi kuvuga yagezemo ejo mbere ya saa tatu na Me Gashema Felecien wunganira Karasira nawe twaranavuganye agira ibyo anyaka kandi ibyo ndikuvuga si ibimenyetso bishya ahubwo n’ibintu byavuzwe mu rubanza bavuga ko Karasira yahawe amafaranga kubera ibibazo agiriwe impuhwe kandi sibyo ahubwo tubihaye urukiko ngo ruzabisuzume”.
Karasira wanyuzagamo nawe agasoma Bibiliya nawe yahise ayaka ijambo ati“Niba abanyamategeko banjye barabonye ibintu nibabimpe ngo nanjye mbisome kandi barabibonye niba aribyo amasezerano dufitanye turahita tuyasesereza aha”.
Ukuriye inteko iburanisha nawe ati“Ibyo birekere urukiko ruzabisuzama biriya bari kuvuga kandi ntugire impungenge”
Karasira nawe ati“Murakoze buriya urukiko ruzagire uko bubigena”.
Ubushinjacyaha bwongeye gusubirana ijambo buti“Nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha turasaba ko urukiko rwakwemeza ko Karasira Aimable Uzaramba ko yakoze ibyaha bitandatu aregwa kandi ari ibyaha by’impuriraneza mboneza mugambi bityo agahanishwa igifungo cy’imyaka 30.”
Yakomeje agira ti: “Agatanga ihazabu y’amafaranga akubye inshuro eshatu amafaranga yafatanwe aho agomba gutanga ihazabu y’amafaranga miliyoni 42M, agatanga ama euro ibihumbi 54, amadorali ibihumbi 32$, umutungo we wose wafatiriwe kuwunyaga ukajya muri leta ugizwe n’amafaranga miliyoni 11M yasanzwe kuri Momo pay ye, ama euro ibihumbi 17 yari konti ye, amadorali ibihumbi 10$, ama euro 520 n’amafaranga miliyoni 3M yari mu rugo Kwa Karasira, itambamira riri ku mitungo ya Karasira itimukanwa rikaba ryakurwaho ahubwo ikaba imitungo ya leta”
Me Felecien Gashema agaruka ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi 1994 yagize ingaruka kuri Karasira anicirwa ababyeyi be.
Ati“Byumvikane neza kuri Karasira guha ishingiro jenoside ni uguha agaciro iyicwa ry’ababyeyi ba Karasira kandi sibyo bityo ubushinjacyaha burega Karasira icyo cyaha buba bumushinyagurira”
Ukuriye inteko iburanisha yahise aca mu ijambo Me Gashema ati“Me Gashema amagambo nkayo ntakoreshwa hano by’umwihariko noneho nkawe w’umunyamwuga kuba ubushinjacyaha burega Karasira kiriya cyaha si ugushinyagura ni ukumurega nyine bakanerekana ibyo bashingiraho”.
Me Gashema nawe ati“Mumbarire Nyakubahwa Perezida iryo jambo ryo ‘gushinyagura’ rivanwemo”.
Yavuze ko amafaranga Karasira yahawe atari we wayakusanyije cyangwa ngo abe yarasabye abantu kuyamuha, ahubwo ko ari bo ubwabo bishyize hamwe bakayamuhereza. Bityo, ko atakabaye aregwa icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze cyangwa icyaha cy’iyezandonke.
Ati”Yabonye amafaranga mu biganiro yakoze, amaze kwirukanwa kandi yahawe amafaranga n’abagiraneza bishyize hamwe binyuze mu buryo bwo kumufasha atari nawe wabakusanyije”.
Me Gashema yakomeje abwira Urukiko ko Karasira amafaranga yahawe, nta mutwe w’iterabwoba yayashinzemo cyangwa ngo ayaguremo imbunda ndetse yayakuye kuri banki ayajyana iwe adahinduye umwimerere wayo.
Me Bikotwa Bruce nawe yabwiye urukiko ko Karasira atahishe amafaranga iwe ahubwo yayabitse kandi nta cyaha kirimo ndetse n’ikimenyimenyi hari amafaranga ye yari kuri konti yose ntiyari mu rugo byumvikana ko atayahishe kuko iyo ayahisha ntayo yari gushyira kuri konti.
Ati“Ubu ubushinjacyaha busanze naribikiye amafaranga iwanjye mu ihembe bwavuga ko bigize icyaha nkanswe noneho Karasira bavuga ko aye bayasanze mu bikarito by’imiti”.
Yavuze ko Ubushinjacyaha burega Karasira bushingiye ku bandi buvuga ko barwanya leta kandi uko kurwanya leta byakozwe n’abandi batari Karasira kandi icyaha ari gatozi.
Ati“Nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha twaje twiteguye ko ubushinjacyaha bureka ikirego bwareze Karasira kuko ibyo bamureze nta bimenyetso bihari, turasaba urukiko ikirego cy’ubushinjacyaha ntigikwiye guhabwa agaciro ibyaha byose aregwa by’umwihariko icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’icyaha cy’iyezandonke cyo ntigikwiye Kwakirwa bityo Bwana Aimable Karasira Uzaramba akagirwa umwere”.
Karasira yasabye urukiko ko mugufatira umutungo we no kuwunyaga nibabona ari ngombwa bazatandukanye umutungo we bwite n’uw’umuryango we asangiye na mwene nyina.
Karasira yiseguye kubakurikiye Ibiganiro bye
Bwana Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga mu ijwi ririmo ikinyabupfura mu Rukiko yavuze ko ibiganiro yatanze umuntu waba warakomerekejwe n’amagambo yavuze kandi n’abayobozi niba barakomeretse abasabye ikigongwe.
Karasira ati“Sinashyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside yangizeho ingaruka mfashe iri jambo kuko nshobora no kutongera kuribona, uburoko bushobora kuba burebure simbone wenda nkanagwamo sinavuze amagambo ngamije gucamo abantu ibice”.
Karasira yakomeje avuga ko abakoresha ibiganiro bye nk’iturufu y’abarwanya ubutegetsi atarikumwe nabo bityo bacire birarura.
Karasira watangiye aburana atandukanye n’uwasoje aburana
Karasira watangiye aburana avuga amateka ye ashaririye avuga ko yanyuzemo mu manza za nyuma iby’amateka ye ntiyakunze kubigarukaho cyane.
Karasira watangiye aburana arindiwe umutekano bikomeye akagezwa ku rukiko yambitswe amapingu mu miburanire ye yanyuma yazaga nta mutekano wakajijwe kandi atambaye amapingu nkuko byahoze.
Ni mu ihe mbere mu iburana yagenda akora ibisa n’imyigaragambyo nkaho yabwiye umucamanza ati“Ndumva ibyo ubushinjacyaha buri kuvuga byatuma nkora ibindi byaha, Ndigendeye!”
Yagera hanze akicazwa hasi akambikwa amapingu, abacungagereze bafite imbunda n’izindi nzego z’umutekano zabaga zitambaye impuzankano ntazitinye ahubwo agakoresha amagambo akakaye ndetse harimo n’ibitutsi naho mu biranire ye yanyuma yaranzwe n’ubwitonzi ndetse n’ikinyabupfura.
Karasira watangiye avuga ko akorerwa iyicarubozo ndetse aho yaryamaga hari hegeranye na Kazungu akarara arota amurya mu kuburana kwe mu minsi ya nyuma ibyo ntoyengeye kubivuga.
Karasira watangiye yihana (yanga abacamanza) bigateshwa agaciro mu miburanire ye ya nyuma yasoje ashimira inteko y’abacamanza bamuburanishije ko bitwaye neza.
Karasira warangwaga n’udushya dutandukanye yasoje imiburanire ye ubona rwose ari umuburanyi nk’abandi utwo dushya ntatwo agikora.
Uru rubanza rupfundikiwe rwatangiye mu mwaka wa 2023 mu mizi, Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda icyarimwe akanaba umuhanzi, aregwa ibyaha bitandukanye birimo guha ishingiro jenoside n’ibindi byakorewe ku muyoboro wa YouTube ibyaha aburana ahakana.
Niba nta gihindutse umucamanza azatangaza icyemezo taliki ya 30 Nzeri 2025.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW


