Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatangaje ko buteganya kwimura ibikorwa by’ububaji n’ibindi bigo byari bisanzwe bikorera mu Gakiriro ka Gisozi.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye UMUSEKE ko imirimo yo kukimura itangira vuba gusa hataramenyekana igihe izatangirira naho kazimurirwa.
Yagize ati “Ahantu kazimurirwa turimo kuhashaka ntabwo haramenyekana. Icyo gihe nitumara kuhamenya, nibwo tuzamenya n’uburyo bwo kwimuka uko bihagaze. Ubu ikintu kiri gukorwa ni uko hari gushakwa aho kazimurirwa hanyuma inzego zigomba kuhemeza zikahemeza, tukabona kumenyesha abahakorera uburyo bagomba kwimuka.”
Bagenzi bacu bo kuri The Newtimes bavuga ko amakuru bafite ari uko kazimurirwa i Masoro mu cyanya cyahariwe inganda.
Emma avuga ko uku kwimurwa bifitanye isano no kuba mu bihe bitandukanye karagiye kibasirwa n’inkongi .
Ati “ Kugira ngo dukumire inkongi mu buryo bw’igihe kirekire, bigaragaza ko kakagombye kuva aho kari kubera ko habaye hato, habaye akajagari kenshi . Ikindi igice cyako kimwe kiri ahahiye kiri mu gishanga, ibikorwa byose biri mu gishanga biri gukurwamo, ibyinshi byamaze no kuvamo hasigayemo bicye cyane, byose bigomba kuvamo.”
Umujyi wa Kigali ufashe uyu mwanzuro nyuma yaho muri Gicurasi uyu mwaka aka gakiriro gafashwe n’inkongi ku nshuro ya karindwi.
Aka gakiriro kafashwe ni inkongi bwa mbere ku wa 28 Mata 2017, inshuro ya kabiri yari ku wa 29 Kamena 2019, ku wa 13 Ugushyingo 2020 kongeye gufatwa n’inkongi, ku nshuro ya kane kafashwe n’inkongi byari ku wa 17 Kanama 2021, ku wa 12 Gashyantare 2023 kafashwe n’inkongi ku nshuro ya gatanu, ku nshuro ya gatandatu aka gakiriro kafashwe n’inkongi byari ku wa 23 Gicurasi 2023, ndetse no ku wa 30 Gicurasi 2025 kongeye gufatwa n’inkongi ku nshuro ya karindwi.
UMUSEKE.RW


