Nyuma yo kutishyurwa amafaranga impande zombi zumvikanye ubwo iyari Rugende FC yagurwaga na Mvukiyehe Juvénal maze igahindurirwa izina ikitwa Addax SC, Rubegasa Walter ashobora gusubirana iyi kipe.
Tariki ya 25 Ukwakira 2023, ni bwo bidasubirwaho, Mvukiyehe Juvénal na Rubegasa Walter wahoze ari nyiri Rugende FC, basinye amasezerano y’ubugure bw’iyi kipe nyuma y’uko tariki ya 17 Ukwakira 2023, impande zombi zari zemeranyije kugura.
Gusa n’ubwo aba bagabo bombi baguze iyari Rugende FC ikitwa Addax SC, nta bwo Mvukiyehe yigeze yishyura amafaranga akubiye mu masezerano y’ubugure nk’uko Wlater baguze yabibwiye UMUSEKE mu kiganiro bagiranye.
Yagize ati “Tariki 15 Werurwe 2023, Juvénal yagombaga kunyishyura ariko ntiyanyishyuye. Urumva ko byafashe 2023 na 2024 atanyishyuye. Igihe cyo kunyishyura kigeze, ansaba kongera igihe cy’ubwishyu. Icyo gihe cyageze yaragiye. Icyo gihe amasezerano yaraseshwe.”
“Sinaribumwake ikipe iri muri shampiyona kuko byari kugira ingaruka nyinshi, ku bakinnyi, ku batoza no kuri shampiyona ubwayo. Shampiyona yararangiye ansaba ko namwihanganira akazanyishyura mu byiciro bitatu birimo Ukuboza 2024, Werurwe na Gicurasi 2025, nabyo ndabimwemerera.”
Walter yakomeje avuga ko ku ruhande rwe yagerageje kubaha amasezerano yagiranye na Juvénal kugeza kuri uyu munsi, ariko mu gihe byazagera tariki ya 20 Nyakanga uyu mwaka, atarishyurwa, azahita amumenyesha ko asubiranye ikipe nk’uko amategeko abiteganya kandi ko azanahabwa 5000,000 Frw y’indishyi zo kutubaha amasezerano impande zombi zagiranye.
Ati “Ukuboza 2024 nta bwo yanyishyuye. Muri Werurwe 2025 nta bwo yanyishyuye no muri Gicurasi 2025 nta bwo yanyishyuye. Icyo gihe amasezerano yandi y’ubwishyu twagiranye yanarangiye adahari kuko yarangiye tariki ya 31 Gicurasi 2025. Ubwo na bwo amasezerano mwumvikanye aba aseshwe.”
“Ariko ubu natanyishyura tariki ya 20 Nyakanga 2025, ikipe ndayisubirana. Nta kindi bisaba ni ukumwandikira mumenyesha ko ikipe itakiri iye.”
Gusa uyu mugabo, yakomeje avuga ko n’ubwo mu gihe atakwishyurwa mu minsi ibiri iri imbere yahita asubirana ikipe, atari byo ashyize imbere ko ahubwo n’ubwo kwishyurwa byatinze ariko agifitiye icyizere umuguzi we.
Uretse kuba iyi kipe yasubizwa uwari wayigurushije, hari n’abakozi bayireze mu Kanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, aho bavuga ko bayishyuza imyenda y’imishahara nk’uko Munyankumburwa ukayobora yabibwiye UMUSEKE.
Ati “Gusa njye amakuru naguha, ni uko kimwe n’andi makipe menshi, na Addax SC na yo itabura abayirega. Igisigaye ni ukumenya niba bifite ishingiro. Nta bwo nzi umubare kuko umuntu ashobora kwakira bimwe hari n’ibindi. Nta bwo wamenya neza umubare.”
Mu kiganiro Mvukiyehe yahaye UMUSEKE, yahakanye aya makuru yose ndetse avuga ko amasezerano ya babiri nta cyo yayavugaho.
Yagize ati “Ibyo ni amagambo abantu bakwirakwiza. Amasezerano ni ay’abantu babiri. Ni twe tuzi ibyacu kandi ntacyo twabitangazaho.”
Nyuma y’ibi byose bikomeje kuvugwa kuri Mvukiyehe, amakuru yandi aravuga ko yifuza kongera kugaruka akabera Kiyovu Sports umuyobozi nk’uko byagenze ubwo yatorwaga n’abanyamuryango b’iyi kipe mu 2020 ariko akava mu buyobozi bwa yo arebana ay’ingwe na bamwe mu bakunzi ba yo.
Biteganyijwe ko uyu mugabo utarahwemye kugaragaza amarangamutima ye kuri Kiyovu Sports, azitabira inama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango b’iyi kipe iteganyijwe ko tariki ya 20 Nyakanga 2025 nta gihindutse.


UMUSEKE.RW


