Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasohoye itangazo rihamagarira urubyiruko kwinjira ku bwinshi mu gisirikare, ariko gikumira abaturuka mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Iri tangazo ryasohotse ku wa 9 Kanama 2025, rishyirwaho umukono n’Umuvugizi w’Ingabo za FARDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge Efomi Bomusa.
FARDC yatangaje ko hateganyijwe igikorwa cyo gukusanya urubyiruko rw’incabwenge, rugahabwa imyitozo yihariye mbere yo koherezwa ku rugamba rwo kurwanira igihugu.
Ab’ingenzi bashakishwa barimo abaminuje mu itumanaho, kugira ngo bahabwe imyitozo yihariye ibafasha guhangana n’Isi ya none mu itangazamakuru n’itumanaho.
Hakenewe kandi impuguke mu ikoranabuhanga kugira ngo zongere ingufu mu ngabo za FARDC, aho ubu hakigaragara umubare munini w’abasaza n’abatarakandagiye mu ishuri, bigatuma bibagora gukoresha intwaro zigezweho.
Abatari bake ku mbuga nkoranyambaga bagarutse ku cyemezo cya FARDC cyo gukumira urubyiruko rwo mu bice biri mu maboko ya AFC/M23, bavuga ko bigaragaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi budaha agaciro abo baturage nk’abandi bose.
Abo FARDC yifuza kwinjiza mu gisirikare biteganyijwe ko bazatorezwa mu ishuri ry’i Kananga, aho bazahabwa imyitozo yihariye ibategura kuzuza inshingano z’igisirikare kijyanye n’ibikenewe muri iki gihe.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


