Abimukira barenga 20 bavaga muri Afurika bajya i Burayi baguye mu nyanja

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Abimukira basaga 27 bakomoka muri Afurika bapfiriye mu nyanja abandi benshi baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bari barimo bwarohamye bwerekeza mu Butaliyani.

Abantu bagera kuri 60 baturutse muri Libya barokotse, batabawe bakurwa mu nyanja hafi y’ikirwa cya Lampedusa, mu gihe abandi bagikomeje gushakishwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuga ko kugeza ubu, muri uyu mwaka, abantu barenga 700 bapfuye bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterane yo hagati.

Umuvugizi wa UNHCR yavuze ko hari agahinda kenshi kubera ibyabaye.

Flavio Di Giacomo, umuvugizi w’Umuryango Mpuzamahanga wa ONU wita ku bimukira (IOM), yavuze ko abantu barenga 90 ari bo bari muri ayo mato abiri mbere y’uko arohama.

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani, Giorgia Meloni, yihanganishije byimazeyo abo byabayeho.

Umugore w’Umunya-Somalia warokotse yabwiye ikinyamakuru La Repubblica cyo i Roma ko umwana we w’uruhinja w’umukobwa w’umwaka umwe, hamwe n’umugabo we, bapfuye.

Yagize ati: “Mu buryo butunguranye, hadutse akaduruvayo. Sinongeye kubabona ukundi; umwana wanjye w’umukobwa yancitse, bombi narababuze.”

Icyatumye ayo mato abiri abirinduka ntikiremezwa.

Ikirwa cya Lampedusa kirimo ikigo cyakirirwamo abimukira, akenshi kiba cyuzuyemo uburyo bw’imibereho bugoye.

Buri mwaka cyakira abimukira babarirwa mu bihumbi za mirongo barokotse inzira akenshi iba iteje akaga yo kwambuka Mediterane berekeza i Burayi.

Abakora urwo rugendo akenshi bagenda mu mato atitabwaho neza kandi aba atwaye abantu benshi barenze ubushobozi bwayo.

Umuryango IOM uvuga ko abantu nibura 25,000 baburiwe irengero cyangwa bapfuye bagerageza kwambuka muri Mediterane yo hagati guhera mu mwaka wa 2014.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *