Ababuriye ababo mu Nkambi ya Gatumba i Burundi bavuga ko kwirwanaho ari yo mahitamo basigaranye, kuko inzira y’amahoro muri Congo ititabwaho.
Babivugiye mu Karere ka Muhanga, ku mugoroba wo ku wa 15 Kanama 2025, ubwo Abanyamulenge bahatuye bibukaga imiryango 166 y’abo mu bwoko bwabo yiciwe i Burundi.
Kayira Etienne yatanze ikiganiro cyibanze ku karengane n’urwango abavuga Ikinyarwanda bakorerwa n’amoko atandukanye yo muri Kivu y’Epfo no muri Kivu y’Amajyaruguru
Yavuze ko mu 1964, Pierre Mulele wo mu Ntara ya Bandundu yatangije intambara yo kurwanya Mobutu, ageze muri Kivu y’Amajyepfo afatanya n’Ababembe, Abapfurero n’andi moko batangira kwica, kwambura no kwirukana Abanyamulenge.
Ati: “Akarengane no kwicwa kw’Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange si iby’uyu munsi, bimaze igihe kirekire.”
Kayira avuga ko abatangije Twirwaneho icyo gihe banze kwiyemeza gupfa, bafata intwaro barahangana n’ayo moko, bityo agahenge kiboneka ndetse baremesha abaturage.
Avuga ko ubwo bwicanyi bwakwirakwijwe no mu Burundi, aho Abanyamulenge bari abarimu biciwe bashinjwa kugambanira Perezida Melchior Ndadaye
Avuga ko abiciwe i Gatumba biyongereye ku bandi Banyamulenge benshi biciwe ku butaka bw’uwo gihugu, barimo n’abo barimu.
Ati: “Kwicwa kw’Abanyamulenge muri Congo ntikwigeze guhagarara kuva icyo gihe, ahubwo byakajije umurego kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu.”
Kayira avuga ko kuri ubu FARDC, Wazalendo, abasirikare b’u Burundi na FDLR bishyize hamwe batangira kwica Abatutsi bo muri izo Ntara, bituma M23 na Twirwaneho bafata intwaro barengera Abatutsi n’abandi Banye-Congo babuzwa uburenganzira.
Ati: “Nta wundi mutegerezeho ngo azabatabara; ni mwe mugomba guharanira uburenganzira bwanyu.”
Kayira avuga ko ako karengane n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho abicanyi bavugaga ko ari Abanyarwanda kandi ko bagomba gusubira aho baturutse.
Kayira avuga ko ako karengane n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho abicanyi bavugaga ko ari Abanyarwanda kandi ko bagomba gusubira aho baturutse.
Me Migabo R. Isaac, watanze ikiganiro ku butabera, avuga ko ibimenyetso bya Jenoside ikorerwa Abanyamulenge byatangiye kugaragara, ndetse abayiteguye n’abayishyira mu bikorwa bayihakana bayita intambara y’amoko.
Ati:”Nta bushake Congo n’uBurundi bafite bwo gukurikirana abatwiciye abantu, nitwe bireba duhaguruke tuvuge akarengane kacu”
Yagaragaje ko hari bamwe mu Banyamulenge baguzwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bapfobya bakanahakana ubwicanyi bukorerwa bene wabo kubera inda mbi.
Uhagarariye igikorwa cyo kwibuka, Musore Félix, yabwiye abari aho ko Isi ikunda abakomeye kandi ko itigeze ishyigikira abanyentege nkeya.
Ati:”Nitudahaguruka ngo twirwaneho ahubwo tugahora dutegereje ko hari abandi badutabara tuzashira”.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka abanyamulenge 166 biciwe mu Gatumba, abari aho kandi bibutse umubare munini w’abaroshywe mu kiyaga cya Tanganyika bakuwe ahitwa mu bibogobo, abiciwe mu Kigo cya Gisirikare cy’ahitwa iKamina, ndetse n’abagabo n’abahungu biciwe ku mupaka wa Kamanyola bahungiye mu Rwanda.





MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.



Que justice soit faite pour les victimes du genocide perpetré contre les Banyamulenges au Burundi en 2004.