Abatunganya imisatsi n’ubwiza bigiye ku murimo bahawe impamyabushobozi

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

Sendika ya HAWU, ku nshuro ya mbere, yashyize ku isoko abagera kuri 300 bakora umwuga wo gutunganya imisatsi, ubwiza n’ibindi bijyanye na Salon de Coiffure, bamaze amezi atandatu bigira ku murimo.

Umuhango wo gutanga izo mpamyabushobozi wabaye ku wa 3 Nzeri 2025 mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, mu Mujyi wa Kigali.

Leta y’u Rwanda ishishikariza abiganjemo urubyiruko kwiga amasomo ashingiye ku kwihangira umurimo ndetse no gukura amaboko mu mifuka bagakora.

Sendika y’Abakozi batunganya Imisatsi n’Ubwiza (HAWU) yiyemeje gutangiza amasomo n’amahugurwa ku bakora muri uyu mwuga, nyuma y’uko bigaragaye ko warimo akajagari.

Iyi sendika ikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), mu rwego rwo gutanga umusanzu muri gahunda u Rwanda rufite yo gufasha kwigira ku murimo.

Abahawe impamyabushobozi bahamya ko ku murimo bahungukiye byinshi bijyanye n’ubumenyi, ubumenyingiro ndetse n’imyitwarire myiza.

Tuyishime Eric yahamije ko yabonaga bizamugora kubaho nta cyemeza ko ari umwogoshi w’umwuga, agahitamo kugana gahunda ya “Igira ku murimo”, kandi ubumenyi yahawe agiye kububyaza umusaruro.

Ati: “Ni ngombwa gukora umwuga uzi kandi ufite ikibyemeza; kubigeraho bisaba guhabwa amasomo n’urwego rubifitiye ububasha. Twe rero twigiye ku murimo, kandi turashimira igihugu cyacu na sendika yacu.”

Umunyamabanga Mukuru wa HAWU, Haruna Rushigajiki, yashimiye abafatanyabikorwa bafasha sendika kugera ku musaruro wayo, ndetse no kuzuza gahunda za Leta zijyanye no guteza imbere umwuga uhesha ishema uwukora.

Ati: “Ni ibintu bishimishije cyane kubona dusohora abakozi bangana gutya kandi bafite ubushobozi ku isoko ry’umurimo. Ibi byose tubigeraho kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.”

Yagaragaje ko urubyiruko narwo rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabashyiriyeho, rugaharanira iterambere ku giti cyarwo n’iry’igihugu muri rusange.

Yasabye ko gahunda yo kwigira ku murimo yakomeza gushyirwamo imbaraga ku buryo igera ku mubare munini w’abakozi kuko ishobora gutanga umusanzu ukomeye muri gahunda yo kwihangira imirimo.

Cyiza Vedaste, umukozi wa RTB yasabye abahawe impamyabushobozi kuba aba ambasaderi beza no gushishikariza bagenzi babo kujya muri iyi gahunda.

Yasabye kandi abashoramari mu bijyanye no gutunganya imisatsi, inzara n’ubwiza kugira uruhare muri gahunda yo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kwigira ku murimo, hagamijwe kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

U Rwanda rwahisemo kandi guteza imbere amasomo ajyanye na tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu rwego rwo kongera imirimo, guha urubyiruko ubushobozi bwo kuyihanga ndetse no kwiteza imbere.

Cyiza Vedaste, umukozi wa RTB avuga ko iyi gahunda ikomeje hirya no hino mu gihugu
Tuyishime Eric avuga ko ubu ashobora no kujya gukorera mu mahanga kuko afite impamyabushobozi yemewe
Umunyamabanga Mukuru wa HAWU, Haruna Rushigajiki avuga ko abakora uyu mwuga bagiye gufashwa kwizigamira muri ‘Ejo Heza’ no guhemberwa muri Banki

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *