Nyuma yo guhabwa amahugurwa y’iminsi itatu ku micungire y’amakipe [FIFA Capacity Building For Administrators], abayobozi b’amakipe y’abagore akina shampiyona y’icyiciro cya Kabiri, biyemeje kujya guhindura bimwe byari bigoranye mu makipe ya bo.
Guhera tariki ya 28 kugeza ku ya 30 Nyakanga 2025, mu Akarere ka Rubavu habereye amahugurwa yagenewe abayobozi n’abandi bakozi bafite inshingano mu makipe y’abagore akina shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Rwanda [FIFA Capacity Building For Administrators], yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.
Ni amahugurwa yibanze cyane ku micungire y’amakipe, gutegura imishinga y’igihe kirekire mu makipe, kumenyekanisha ibikorwa no gutunga ikipe yakora ubucuruzi n’ibindi biyinjiriza.
Impuguke za FIFA, Thuba Sibanda ukomoka muri Zimbabwe ariko utuye muri Namibia na Arme Azihary ukomoka mu Birwa bya Comorés ndetse akaba ari ho atuye, ni bo bahuguye aba bayobozi b’amakipe kuri byinshi.
Uretse izi mpuguke za FIFA, abandi barimo abakozi ba Ferwafa ndetse n’umunyamakuru, Uwimana Clarisse, batanze amasomo ku bijyanye n’imicungire y’umutungo, kubyaza umusaruro itangazamakuru hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa mu ikipe n’ibindi.
Ubwo aya mahugurwa yasozwaga, Komiseri Ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, yavuze ko biteze impinduka nyuma y’uko aba bayobozi b’amakipe bahawe ubumenyi bufasha kuzagorora bimwe mu makipe babereye abayobozi.
Ati “Aya mahugurwa y’iminsi itatu avuze ibintu byinshi cyane. Avuze ko abayobozi b’amakipe babonye amahugurwa abahugurira kongera kurushaho gukora neza imirimo y’ikipe mu rwego rw’ubuyobozi, mu gucunga amakipe, abakinnyi n’abayobozi b’amakipe.”
“Avuze byinshi mu buzima bw’ikipe. Bizemo ibintu bitandukanye birimo cyane cyane imiyoborere y’ikipe ndetse no gufatanya no gushaka abaterankunga. Ibintu byose birimo. Numva rero ari ibintu by’ingenzi twabongereye kandi ni ubumenyi buzabafasha mu bihe biri imbere.”
Munyakanka yakomeje avuga ko ari umukoro ukomeye kuri aba bayobozi b’amakipe, kugira ngo bajye kugira ibyo bakosora bakoraga nabi mu makipe bayoboye.
Ati “Umukoro rero dutegereje kuri abo bayobozi, icya mbere ni ukujya gukosora ibyo bari bafite nk’amakosa mu makipe mu rwego rwo kuyobora aho wasangaga Perezida ari we ukora byose. Mbese muri make amakipe agiye kwaguka mu mikorere ya bo.”
Impuguke ya FIFA, Thuba Sibanda uri mu batanze aya mahugurwa, yavuze ko yagenze neza kandi yatanze umusaruro. Yavuze kandi ko yizeye ko ibyo aba bayobozi b’amakipe bahuguwemo, bizafasha mu Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Rwanda.
Ati “Amahugurwa yagenze cyane. Yarumvikanye, wabonaga abayobozi bafite inyota yo gukurikira no kumva ibyo twabahaye. Byibura buri muyobozi avuye aha afite ibintu nka bitanu by’ingenzi azajyana mu kipe ayoboye.”
“Tubitezeho kubona bakora neza kurushaho mu makipe ya bo. Twiteze ko bagiye kunoza ku gukora neza gahunda y’igihe kirekire mu makipe bayobora. Twizeye kubona amakipe menshi y’abagore mu Rwanda akora kinyamwuga, abona abaterankunga ndetse no kubona umusaruro mwiza.”
Thuba yakomeje avuga ko asaba Ferwafa gukomeza gufasha iri tsinda bahuguye kugira ngo bababe hafi babafashe gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo kuko biri mu bizatuma umupira w’abagore utera imbere.
Nyuma yo gusoza amahugurwa, abahuguwe bahawe ibyangombwa byemeza ko bahuguwe iminsi itatu ku bijyanye n’imicungire y’amakipe n’ibindi. Kuri uyu wa Kane hahise hatangizwa andi mahugurwa ku bayobozi b’amakipe y’abagore yo mu cyiciro cya mbere. Aya mahugurwa ari kubera i Kigali, azamara iminsi itatu.



UMUSEKE.RW


