Abasirikare ba LONI banze kuva mu Rwanda muri Jenoside bavuze icyabibateye

MUGIRANEZA THIERRY
3 Min Read

Maj (Rtd) Peter Sosi, umwe mu basirikare ba Loni bari mu Rwanda mu 1994 banze gutererana Abatutsi, yavuze ko umutimanama n’ineza byatumye bafata uwo mwanzuro nubwo bari bategetswe gutaha.

Kuva ku ya 14 Kanama 2025, bamwe mu basirikare ba Loni bo muri Afurika bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994 bari mu ruzinduko rwihariye mu Rwanda.

Uru rwahurije hamwe abasirikare bavuye mu Ghana no muri Senegal bakomeje kuguma mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ingabo nyinshi za LONI zari zakuwe mu gihugu.

Aba bakoze akazi kabo badafite ibikoresho bihagije cyangwa ubundi bufasha, bahangana n’akaga kashoboraga kubambura ubuzima, bashyira imbere kurengera abasivili.

Ubwo Akanama Gashinzwe Umutekano ka Loni kafataga umwanzuro wo kugabanya umubare w’ingabo uyu muryango wari ufite mu Rwanda mu 1994 ukagera kuri 270.

Baje kugabanywa, gusa bamwe muri bo banga gutaha. Muri bo, harimo abo muri Ghana barimo Maj (Rtd) Peter Sosi.

Ku wa 20 Kanama 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru, Maj (Rtd) Peter Sosi yavuze ko yari ku rutonde rw’abagombaga gutaha, ariko ku umutima we wamuhatiye kuguma mu Rwanda.

Ati ” Mu by’ukuri, nari ndi ku rutonde rw’abagombaga gusubizwa mu bihugu byabo cyangwa kugabanywa mu ngabo zagombaga kugabanywa. Ariko numvaga mfite inshingano n’umutima nama wo kuguma aha. Kandi bitewe n’amahugurwa n’imyigishirize nagize, uburyo narezwe, numvaga nta buryo bwo kugenda, cyane cyane ndeba amakuba, ubwoba n’ibyari bigiye kuba.”

Yavuze ko umuntu wari waratorejwe gusoza ubutumwa bw’aho yoherejwe hose haba, ku butaka, mu kirere cyangwa mu nyanja, ndetse n’ubumuntu byatumye aguma mu Rwanda.

Ati “Numvaga igihe nsubiye muri Ghana, ntazi icyo nzasobanurira cyane cyane ababyeyi banjye, ko ntashoboye kuguma cyangwa ko ntashoboye gufasha.”

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze aba basirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.

Mu rugendo barimo, aba bahoze ari abasirikare bashimye u Rwanda uburyo rwiyubatse mu myaka 31 ishize.

Abasirikare ba LONI banze kuva mu Rwanda muri Jenoside ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru
Batembereye ahantu hatandukanye mu Rwanda

MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *