Rusizi: Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwashimiye abarimu bagakoreramo ku ruhare bagize mu mitsindire y’abanyeshuri yatumye akarere kaza mu turere twa mbere mu gihugu.
Byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025, mu kiganiro ikinyamakuru UMUSEKE cyagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, ku mitsindire y’abanyeshuri yagaragajwe ku itariki ya 19 kanama, 2025, ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB) cyatangazaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanzi n’ay’icyiciro rusange 2024-2025 akarere ka Rusizi kakaza ku mwanya wa Gatanu.
Uyu muyobozi w’akarere ka Rusizi, Bwana Sindayiheba Phanuel yavuze ko nk’ubuyobozi bushimira abarimu uruhare bagira mu iterambere ry’akarere.
Ati “Turabashimira uruhare rwabo mu gutanga uburezi bufite ireme byagaragajwe n’umusaruro mwiza twabonye mu bizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange.”
Uyu muyobozi yakomeje abasaba ubufatanye mu kazi kabo ka buri munsi bizatuma imyigire n’imyigishirize bikorwa neza bityo umwaka utaha aka karere kakazaza ku mwanya uri imbere y’uwo kajeho.
Ati “Birashoboka kuza ku mwanya w’imbere y’uwo turiho uyu munsi turabasa gukomeza kwita ku burezi nk’inshingano yabo, gukorana umwete bakorera hamwe nk’ikipe kugira ngo tuzabone umusaruro ururuta uw’uyu mwaka.”
Imibare igaragaza ko uyu mwaka w’amashuri 2024-2025 mu karere ka Rusizi, abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza batsinze ku mpuzandengo ya 85.93%, abatsinzwe ni 14%.
Mu cyiciro rusange batsinze kuri 70.5% abatsinzwe ni 29.5%.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI.


