Abarenga 500 bitabiriye Siporo Rusange yateguwe n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Abasaga 600 biganjemo Abanyarwanda n’inshuti za bo, bahuriye mu munsi wahariwe Siporo Rusange yateguwe n’Abanyarwanda batuye mu Gihugu cy’u Bubiligi mu Mujyi wa Namur.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, ni bwo mu Mujyi wa Namur mu Bubiligi, habereye Siporo Rusange ngarukamwaka isanzwe itegurwa n’Abanyarwanda batuye muri uyu Mujyi. Hari ku nshuro ya 13 iki gikorwa kiba.

Abiganjemo urubyiruko baturutse mu bice bitandukanye byo mu gihugu cy’u Bubiligi no mu hanze ya cyo, ni bo bahuriye muri uyu Mujyi maze bahatana mu mikino itandukanye nk’uko bisanzwe bigenda. Imwe mu mikino basanzwe bakina muri uyu munsi wahariwe Siporo Rusange, harimo umupira w’amaguru w’abakuze [Mini-Foot], Volleyball, Basketball, Tennis, Ping-Pong n’Igisoro.

Uretse iyi mikino kandi, babanje gukora urugendo [marche] n’amaguru rungana n’ibilometero bitanu na 10 [5-10 KM]. Nyuma yo guhatana, abahize abandi bahawe ibihembo birimo ibikombe ndetse n’imidari, cyane ko ikiba kigamijwe kurusha ibindi ari ugushishikariza abatuye muri Namur n’abatuye hanze y’uwo Mujyi, gukora no gukunda Siporo.

Ubwo umuhango wasozwaga, Rukundo Félix uri mu bateguye iki gikorwa, yavuze ko uko imyaka yigira imbere ari ko igikorwa kigenda cyaguka ariko ikirenze kuri ibyo ari uko urubyiruko rugenda rurushaho kukitabira.

Rukundo kandi yakomeje avuga ko bagiye kureba uko ubutaha bazajya batumira amakipe y’abatarabigize umwuga akajya kwifatanya na bo muri uyu munsi uba wahariwe Siporo Rusange.

Abitabiriye iyi Siporo kandi, banafashe umwanya wo gusura Umujyi wa Namur bifashishije ubwato, ndetse hanamurikwa imyambaro iriho ibirango by’Igihugu cy’u Rwanda.

Uyu munsi utegurwa na Diaspora Nyarwanda muri Namur DRB Rugari.

wasojwe n’igokorwa cy’ubusabane ndetse unaba umwanya mwiza wo kuganira kuri gahunda zo kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange.

Bakoze urugendo rw’amaguru ruri hagati y’ibilometero bitanu na 10
Abo muri Namur n’inshuti za bo, bitabira umunsi wahariwe Siporo Rusange muri uyu Mujyi
Hakinwa imikino itandukanye
Batembereye ibice bitandukanye byo mu Mujyi wa Namur

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *