‘ Abapari’  bacukura mu buryo butemewe babwiwe ko hari ibihano biremereye

TUYISHIMIRE RAYMOND
6 Min Read

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli(RMB) bibukije abaturage bo mu Murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bihanirwa n’amategeko kandi hari ibihano biremereye ku babikora.

Izi nzego zabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025,mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha by’umwihariko ibikorwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na zakariyeri.

Ni ubukangurambaga buri gukorerwa mu Mirenge itandukanye y’uturere dukunze kurangwamo ubucukunzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri.

Umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha,Jean Claude Ntirenganya, avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kurushaho gutuma abakora ubu bucukuzi babukora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “  Twakanguriraga abaturage  kubyirinda n’uruhare bakunze kugira ngo babyirinde n’uruhare bakunze kugira ngo babyirinde ariko tunabasobanurira ko binagize ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Yakomeje agira ati “  Twabasaba kuva mu bikorwa nk’ibi kuko bibagiraho ingaruka zitoroshye. “

Yasabye abaturage gutanga amakuru ahari ibikorwa nk’ibi byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Ati  “Iyo bibaye ngombwa no guha ni ngombwa kuko amategeko ahari kandi ateganya n’ibihano mu bikorwa nk’ibyo kuko bigize ibyaha.”

Umuyobozi ungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Rugerinyange Theoneste, avuga ko muri aka karere habarirwa ibikorwa byo gucukura y’amabuye y’agaciro biri mu Mirenge ine yo muri aka karere.

Yongeraho ko abatuye muri iyi mirenge , ubu bucukuzi bufasha abaturage barenga 5000.

Icyakora avuga ko hari abagikora mu buryo butemewe abasaba kuva muri ibyo bikorwa.

Ati “Ubucukuzi butemewe bukorwa n’abapari( niko biyise) na bwo burahari muri iyo mirenge ine aho usanga bagira uruhare mu kwangiza ibidukikije n’ibindi bikorwaremezo ndetse hakabamo n’abashobora kuburiramo ubuzima.”

Yakomeje ati “ Nk’Akarere hari ingamba twafashe zo gukora ubukangurambaga kugira ngo twigishe, bave mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.”

Yongeraho ko nyuma yo kwigisha, aba babirenzeho hatangwa ibihano Yasabye abaturage gukorana n’ibigo byo gucukura mu buryo bwemewe.

Ati “Ni ugushishikariza abaturage bacu gukora ubucukuzi bwemewe.Bwa mu bucukuzi butemewe ingaruka ni nyinshi, ubusinzi, amakimbirane mu ngo. Dushishikariza abantu kuva mu bucukuzi butemewe , bagakorana na kompanyi zemewe .”

Umukozi w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda ,Bagirijabo Jean d’Amour avuga ko umuntu wahawe uburenganzira bwo gucukura aba agomba kubahiriza amabwira ajyanye n’ubucukuzi by’umwihariko umutekano n’ibikoresho byabugenewe n’ibindi byose bisabwa .

Ati “Turimo kubahugura, kubibutsa kuko hari abaturage bibwira ko iyo babonye amabuye y’agaciro baba bafite uburenganzira bwo kuyacukura kandi ibyo binyuranye n’itegeko.Umuturage aba agomba kuhagaragaza hakazakorerwa ubushakashatsi bw’ibanze.Abantu bose babona amabuye bibuke ko badafite uburenganzira bwo kuyacukura ahubwo bamenyesha urwego rw’ubuyobozi. Bagomba ku rwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz kugira ngo hazakorerwe ubushakashatsi bw’ibanze noneho aho hantu hazashyirwa mu ipiganwa.”

Abarurage bavuga ko babangamirwa n’abapari

Bamwe mu baturage bo mu Murenge Murambi bavuga ko abayita abapari bitwikira ijoro bagacukura mu buryo butemewe kandi ko bigira uruhare mu guhungabanya umutekano.

Umwe yagize ati “Biratubangamira cyane kuko buriya hari igihe imbangukiragutabara iza ikabura iho ica cyangwa naba mfite ubushobozi nkashaka kumenesha umucanga, imodoka ikabura aho ica.Ibikorwaremezo bangije harimo gusenya umuhanda, kwangiza ibidukikije,amashyamba yashizeho. “

Uyu muturage avuga ko aba bakunze kurangwa m’urugomo kuko bitwaza intwaro gakondo. Agasaba inzego zishinzwe kubarwanya gushyiramo .

Uyu asaba ko babivamo ahubwo bagakoresha amaboko yabo mu gusha imirimo yindi.

Ati “Babireka  bagaca incuro nkuko mbikora kuko mbayeho neza.”

Itegeko rivuga iki ?

Itegeko rivuga ko Umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri  ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya Miliyoni 25.FRW ariko itarenze Miliyoni 50 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya (1) cy’iyi ngingo gikozwe n’isosiyete ifite ubuzimagatozi, koperative, isosiyete yabyawe n’indi, ubufatanye mu bucuruzi, cyangwa ikigo gifite ubuzimagatozi iyo bibihamijwe n’urukiko, bihanishwa ihazabu itari munsi ya Miliyoni 60 FRW ariko itarenze Miliyoni 80. FRW.

Urukiko rushobora kandi gutegeka ko isosiyete ifite ubuzimagatozi, koperative, isosiyete yabyawe n’indi, ubufatanye mu bucuruzi cyangwa ikigo gifite ubuzimagatozi, biseswa.

Iyo urukiko ruhamije uregwa icyaha giteganywa muri iyi ngingo, runategeka

(a) ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro yafatiriwe agashyikirizwa Urwego rubifitiye ububasha, kugira ngo agurishwe mu cyamunara.

(b) Gusubiranya aho yacukuye amabuye y’agaciro

C)Gusana cyangwa kuriha ibikorwa remezo byangiritse

(d) cyangwa gusana cyangwa kuriha imitungo y’abaturage yangiritse.

Abaturage basobanuriwe itegeko rijyanye no gucukura amabuye y
agaciro banabaza ibibazo bitandukanye
RIB n’izindi nzego basobanuriye abaturage imikorere y’ubucukuzi bwemewe
Abaturage bahawe ubutumwa basabwe gutanga amakuru ku babikora mu kajagari

Abaturage bari benshi baje kumva ubutumwa
Akarere ka Rulindo kavugwamo ubucukuzi bw’amabuyey y’agaciro
Umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha,Jean Claude Ntirenganya yasabye abaturage gutanga amakuru

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *