Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Burusiya bahuriye mu birori by’Umuganura byabaye ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama, bibutswa ko Umuganura ugaragaza akamaro ko kurinda umuco , kunga ubumwe no kwihaza mu ubukungu.
Ni ibirori byabereye mu busitani bwa Ambasade y’u Rwanda i Moscow, byitabirwa n’Abanyarwanda baba mu Burusiya, ba Ambasaderi n’abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu ndetse n’abayobozi baturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya.
Buri wa Gatanu wa mbere wa Kanama, Abanyarwanda bazirikana uyu munsi ubumbatiye ubumwe, gukunda umurimo no gukunda Igihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Gen Maj Joseph Nzabamwita, yabwiye abari muri uwo muhango ko Umuganura ari umunsi mukuru ngarukamwaka ugaragaza ubumwe n’umuco.
Yabibukije ko Umuganura watangiye kwizihizwa kuva mu kinyejana cya cyenda, ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’imiryango, aho abantu basangiraga umusaruro, bagatarama ndetse bagahiga ibizakorwa mu mwaka ukurikiyeho.
Ati “Uyu munsi, Umuganura ugaragaza akamaro ko kurinda umuco wacu, gukomeza ubumwe bw’igihugu, kwihaza mu biribwa no kongera ubukungu. Ubuhinzi bukorwa na 80% by’abaturage kandi bugatanga 40% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu. Umuganura ugaragaza ko ubuhinzi ari inkingi y’iterambere.”
Ambasaderi Joseph Nzabamwita yavuze ko Umuganura ushimangira ubwigenge no kwigira mu gihe Isi ihanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ati “Umunsi w’Umuganura ni ikimenyetso kigaragaza ko umuco w’u Rwanda ukomeye kandi udacika.”
Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya, Amb.Peter Mathuki, wavuze nk’uhagarariye Abadipolomate, yavuze ko Umuganura ari umwanya wo kwibuka agaciro k’ubufatanye n’umuco, ibindi bihugu byigira ku Rwanda.
Ati “U Rwanda ni igihugu kirangwa no kwiyemeza no guhanga udushya. Urugendo rwacyo mu myaka 30 ishize rutanga isomo rikomeye kuri Afurika yose.
Abitabiriye uyu muhango bataramye bya Kinyarwanda bongera no kwiyibutsa ku buryohe bw’indyo gakondo ya Kinyarwanda.



MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW


