Abanyamuryango ba RPF – Inkotanyi bahaye inzu uwabaga mu ishaje 

MUHIRE DONATIEN
3 Min Read

Rusizi: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Kamembe bashyikirije inzu uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 utishoboye, baha agaciro ka miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda..

Abo banyamuryango bavuga ko bishimira ibimaze kugerwaho mu mwaka umwe Perezida Paul Kagame amaze ayoboye u Rwanda muri manda ye, kuri iki Cyumweru tariki 10 Kanama 2025, nibwo batanze iriya nzu.

Hakizimfura Deogratias wo mu mudugudu wa Mont Cyangugu, akagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe yari asanzwe aba mu nzu imeze nka nyakatsi.  Iyo imvura yagwaga yararaga ahagaze abitewe no kubura aho yegeka umusaya, agatega amabase mu nzu.

Kuri ubu afite ibyishimo by’uko yahawe inzu ijyanye n’igihe yubatswe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Kamembe. Iyo nzu yubakishije amatafari ahiye, irimo n’ibindi bikoresho byo mu nzu n’ibiribwa.

Uyu muturage mu byishimo byinshi yasabiye Perezida Kagame Paul n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi guhora ku ngoma, amushimira ko ahoza Abanyarwanda bose ku mutima, akabigisha gukora neza bagafasha abafite intege nke.

Ati “Inzu nari nsanzwe mbamo imvura yagwaga ngatega amabase aho ndyama. Ndashima Paul Kagame umuyobozi  w’Abanyarwanda bose na FPR -Inkotanyi aragahora ku ngoma, n’abanyamuryango yigishije gukora neza bampaye inzu.”

Kayigire Vincent uhagarariye umuryango FPR-Inkotanyi (Chairperson) mu murenge wa Kamembe, yashimiye abanyamuryango n’abandi bafatanyabikorwa bitanze kugira ngo ibikorwa byose bigerweho.

Ati “Aho uyu Deogratias yabaga narahageze hantera ubwoba. Yari ameze nk’uba mu kiraro. Yari afite ikibanza duteranya ubushobozi tumwubakira inzu twishimiye imbaraga zakoreshejwe kugira ngo iki gikorwa tukigereho.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko nyuma y’imyaka 31 igihugu gisubijwe ubuzima, binyuze mu mbaraga z’abanyamuyango n’ishyaka byo gukomeza kugenda muri wa mutima w’Inkotanyi zitangira urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’akarere uyu mwaka hubatswe inzu nyinshi z’abatishoboye hasanwa n’izari zishaje.

Ati “Ku rwego rw’akarere hubatswe inzu icyenda, iki ni igikorwa nk’abanyamuryango tuba twongeye gukora kugira ngo dushimangire icyizere cy’ubuzima n’ikerekezo umuryango FPR- Inkotanyi wahaye igihugu cyacu.”

Muri uyu mwaka inzu zasanwe mu rwego rw’akarere ka Rusizi zirimo izo mu murenge wa Kamembe 18 zari zishaje zimeze nka nyakatsi aho buri wese yahawe isakaro ry’amabati 30 bifite agaciro ka Miliyoni 7Frw, ikindi hari n’umuturage waremewe inka ifite akaciro ka Miliyoni imwe mu mfaranga y’u Rwanda.

Inzu umuturage yabagamo yamuviraga igihe imvura yaguye
Iyi ni inzu Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bahaye umuturage
Imwe mu nzu zasanwe
Hari inzu zitarasanwa

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *