Abanyabigwi barimo Bacary Sagna wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza na Javier Pastore wakiniye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bageze mu Rwanda aho baje mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi uzaba mu mpera z’iki Cyumweru.
Mu gihe iminsi ibarirwa ku ntoki ngo mu Rwanda habe umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 20, u Rwanda rukomeje kwakira abashyitsi batandukanye bakubutse hanze ya rwo.
Bacary Sagna wakiniye ikipe ya Arsenal na Javier Pastore wakiniye Paris Saint-Germain ni bamwe mu bamaze kugera mu Rwanda, aho bitabiriye uyu muhango uzaba ku wa Gatanu.
Bacary Sagna yakiniye Arsenal kuva mu 2007 kugeza mu 2014. Yayikiniye imikino 284 mu myaka irindwi yayimazemo.




UMUSEKE.RW


