Abangavu b’u Rwanda batangiye neza urugendo rushaka itike y’Igikombe cy’Isi

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda bari baje kubashyigikira, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20, yatsinze iya Zimbabwe ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025 kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa.

Abangavu b’u Rwanda , batangiye umukino neza nta gihunga ndetse ku munota wa gatatu, babona umupira mwiza uteretse, maze itewe Ishimwe Darlene akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere.

Ku munota wa 10, Ihirwe Regine yazamukanye umupira neza acenga ba myugariro babiri ariko ateye umupira uca hanze gato cyane y’izamu.

Mu minota 15, Zimbabwe yatangiye kwinjira mu mukino. Yabonye coup franc nziza hafi y’urubuga rw’amahina, Bethel Kondo ayitera neza yishyura igitego, ku munota wa 18.

Mu minota 30, umukino watuje utangira gukinirwa cyane mu kibuga hagati ari na ko uburyo bw’ibitego buganuka.

Ku munota wa 40, u Rwanda rwabonye coup franc nziza, Gikundiro Scholastique ayiteye, umupira umunyezamu, Cotilida Chilinda awufata neza.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

U Rwanda rwongeye gutangirana imbaraga no mu gice cya kabiri, bidatinze ku munota wa 51, Gisubizo Claudette atsinda igitego cya kabiri.

Mu minota 60, Zimbabwe yatangiye gusatira bikomeye ishaka kwishyura ariko ab’inyuma b’u Rwanda bakabyitwaramo neza.

Amakipe yombi yakomeje gukora impinduka, Zimbabwe yongeramo abasatira, mu gihe umutoza Casa Mbungo yashyiragamo abamufasha kurinda ibitego bye.

Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Zimbabwe ibitego 2-1, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025. Zimbabwe izawakirira kuri Kigali Pelé Stadium kuko nta stade ifite wemeye na FIFA.

Abangavu b’u Rwanda bagaragaje ko bashoboye
Ishimwe Darlene nyuma yo kubona inshundura
Yahise ajya kwishimana na bagenzi be barimo Gikundiro
Abangavu b’u Rwanda bahaye ibyishimo Abanyarwanda
Zimbabwe yatsinzwe umukino wa mbere w’ijonjora
Ni abana batanze byinshi
Babaye beza muri uyu mukino kurusha Zimbabwe
Buri mukinnyi w’u Rwanda yari yifitiye icyizere

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • supercodes.bgng.io is your go-to destination for premium digital products and services. From Amazon gift cards, Visa prepaid cards, and PayPal verified accounts to streaming services like Netflix, Spotify Premium, Hulu, TV4 Play, and YouTube upgrades, we’ve got you covered. Explore powerful tools like ChatGPT, ChatGPT Pro, Adobe Creative Cloud upgrades, Photoshop, and Google One Drive unlimited storage (lifetime). Looking for IPTV, VPNs like NordVPN, or even OnlyFans access? We’ve got it all. Plus, our range includes crypto payment options, food and shopping accounts, cloud storage, and various digital methods to simplify your lifestyle. Whether you’re after USD-based accounts, verified services, or lifetime access, supercodes.bgng.io delivers secure, affordable solutions—all in one place.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *