Abangavu 22 bitegura Nigeria batangiye imyitozo

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru [She-Amavubi], Casa Mbungo André, yahamagaye ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20 mu mwiherero wo kwitegura iy’Igihugu ya Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Uyu mwiherero w’aba bangavu b’u Rwanda, watangiye kuri uyu wa mbere, tariki ya 15 Nzeri 2025. Uretse Gikundiro Scholastique na Ihirwe Regine bari kumwe na Rayon Sports WFC muri Kenya mu mikino ya Cecafa, abandi bose batangiranye imyitozo n’abatoza ba bo.

Abakinnyi 22 Mbungo yahamagaye, barimo abanyezamu batatu, Uwamahoro Rosine [APAER WFC], Iramuzi Belyse [ES. Mutunda WFC] na Maombi Joana [APR WFC]. Hahamagawe barindwi bakina mu gice cy’ubwugarizi.

Aba barimo Uwase Bonnette [APR WFC], Mushikiwabo N.Honette [Gatsibo WFC], Niyubahwe Amina [APAER WFC], Umutoni Rehma [Nyagatare WFC], Muhaweninama Claire [Macuba WFC], Ihirwe Regine [APR WFC] na Ndayizeye Chance wa APR WFC.

Hahamagawe kandi barindwi bakina hagati mu kibuga. Aba barimo Gikundiro Scholastique wa Rayon Sports WFC, Dukundane Elvine wa ES.Mutunda WFC, Mutoni Jeannette wa APR WFC, Uwase Fatina wa APR WFC, Rwemera Keilia wa APR WFC, Ikuze Mutesayire wa PSG Academy na Bateta Challon wavuye mu Isonga.

Abataha izamu, hahamagawe abagera kuri batanu. Barimo Mutuyimana Sandrine wa Inyemera WFC, Uwingeneye Grace wa APAER WFC, Abimana Laurence wa APR WFC, Gisubizo Claudette wa APR WFC na Ishimwe Darleine wa Forever WFC.

Aba bakinnyi bari kwitoreza kuri Kigali Pelé Stadium ku masaha ya mbere ya Saa sita guhera kuri uyu wa mbere.

Umukino ubanza, uteganyijwe kuzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025 Saa Cyenda z’amanywa. Uwo kwishyura uzabera muri Nigeria kuri Lekan Salami Stadium tariki ya 27 Nzeri 2025 Saa Cyenda z’amanywa.

Bakomeje gukaza imyitozo bitegura umukino ukomeye wa Nigeria
Umutoza w’abanyezamu, Ndizeye, aba afasha aba bangavu
Nyuma y’imyitozo, habaho kuganira ku ntego zabajyanye
Maombi Joana wa APR WFC, ari mu bahamagawe muri U20 yitegura Nigeria

 

Imyiteguro ikakaye yatangiye
Ishimwe Darleine wa Forever WFC, ari mu bari mu mwiherero
Sandrine [iburyo] wa Inyemera WFC, ahanzwe amaso
Abatoza baba bagira inama abakinnyi nyuma y’imyitozo
Itsinda ry’abatoza bayobowe na Casa Mbungo
Ndanda aba afasha abanyezamu b’iyi kipe
Abanyezamu bakomeje guhabwa imyitozo ikakaye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *