Nyaruguru: Abana batatu bavukana bo mu Mudugudu wa Mubuga, mu Kagari ka Uwumusebeya mu Murenge wa Ruheru, ho Karere ka Nyaruguru bavuga ko bahangayikishijwe n’isambu Se ubabyara wagiye i Burundi yabasigiye, bakaba batekereza ko uwo ibaruyeho azayibanyanganya.
Ni abana batatu, umukuru muri bo afite imyaka 18 naho umuto akagira imyaka 13 y’amavuko babwiye UMUSEKE ko nyina ubabyara yapfuye, Se na we ayajya mu Burundi.
Bavuga ko bafite impungenge zo kuzasembera nk’abadafite gakondo kuko ubutaka bwa se, bubaruye ku mukuru w’umuryango witwa Munyanshongore Venuste.
Uyu Munyashongore kugeza ubu yanze ko abo bana bagira ibyangombwa by’isambu kuko ari we ibaruyeho kugera magingo aya.
Bimenyimana Alex urera abo bana avuga ko afite impungenge ko ubabyara mu gihe yapfa, cyangwa ntagaruke mu Rwanda, batazagira uburenganzira ku mutungo w’ababyeyi babo.
Ashingira ko Munyanshongore isambu ibaruyeho yahinduka iye burundu.
UMUSEKE ntitwabashije kubona Venuste Munyanshongore uvugwaho kuba ari we isambu ibaruyeho, ngo agire icyo atangaza ku bimuvugwaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruheru, Jean Bosco Kayiranga avuga ko iki kibazo yacyumvise amahushuka, ariko bitarenze umunsi umwe aba yamenye ibyacyo kigakemuka.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Dr.Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko iki kibazo atari akizi agiye kugikurikirana.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyaruguru


