U Rwanda rucumbikiye abimukira barindwi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirukanye ku butaka bwazo, biri mu masezerano yo kwakira bene abo bantu ibihugu byombi byagiranye ku butegetsi bwa Perezida Donal Trump.
America n’u Rwanda byagiranye amasezerano (kugeza ubu nta we uzi icyo buri gihugu kizungukiramo n’agaciro afite), aho u Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 USA zizohereza.
Umuvugizi wa Guverinoma, Madamu Yolande Makolo yabwiye AFP ko abantu 7 bari mu Rwanda kuva mu kwezi kwa munani 2025 hagati. Batatu muri bo bagaragaje ko bafite ubushake bwo gusubira mu bihugu bakomokamo, abandi bane bavuga ko bazubakira ubuzima bwabo mu Rwanda.
Yolande Makolo yagize ati “Hatitawe ku byihariye bakeneye, aba bantu bose bazahabwa ubufasha n’umutekano naleta y’u Rwanda.”
Ibiro Ntara Makuru, Reuters bivuga ko Perezida Donald Trump yakajije umurego mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira biganjemo ababarirwa mu za miliyoni baba muri America mu buryo budakurikije amategeko, yiyemeje kubohereza iwabo cyangwa mu bindi bihugu yumvikanye na byo.
Umuvugizi w’Ibiro bya leta ya America ku wa Kane yavuze ko icyo gihugu kizakomeza gushyira mu bikorwa umugambi wa Perezida Trump wo guhangana n’ikibazo cy’abimukira no kurinda cyane imipaka ya America mu rwego rwo gukimura abahinjira badafite ibyangombwa.
Reuters ivuga ko Leta zunze Ubumwe za America zamaze kohereza urutonde rw’abantu 10 mu Rwanda kugira ngo bigweho.
Kwakira abimukira bavuye hanze sibwo bwa mbere u Rwanda rubikoze, kuko rwiyemeje gufasha Abanyafurika bafatirwa bunyago muri Libya bashaka kujya mu bihugu by’i Burayi.
Hagati ya 2019 na 2025 u Rwanda rwakiriye hafi abagera ku 3000 ubu benshi muri bo babonye ibihugu bibakira, abandi bariho mu buzima busanzwe i Gashora mu Bugesera.
U Rwanda kandi rwari rwagiranye amasezerano yagutse n’igihugu cy’Ubwongereza yo kwakira abimukira gusa ayo masezerano yaje guhagarikwa n’Ubwongereza ku munota wa nyuma atarashyirwa mu bikorwa.
UMUSEKE.RW


