MUHANGA: Abahagarariye kompanyi zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Muhanga basabwe kudahugira gusa ku nyungu zabo, ahubwo bakita no ku mibereho myiza y’abakozi babo, babashishikariza kwizigamira muri ‘Ejo Heza’.
Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, nyuma y’umuganda ngarukakwezi wabereye mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi.
Meya Kayitare yavuze ko ba nyiri ubucukuzi usanga bakira cyane, ariko abakozi bakoresha ntibitabweh kandi akazi bakora gashobora guteza ibyago ku buzima bwabo.
Ati:“Mwite ku buzima bw’aho mukoresha kuko hari abo usanga binjira mu ndani bakahasiga ubuzima kandi ko abenshi badateganyirizwa cyangwa ngo bashyirwe muri Ejo Heza”.
Yakomeje agira ati:“Abo mukorera bazamura amagorofa buri munsi muribwira ko mu myaka iri mbere muzatungwa ni iki?”
Kayitare yongeyeho ko abakuriye Kampani z’ubucukuzi badatekereza n’umubare w’abashamikiye ku bakozi barenga 600 bakoresha.
Ati:“Niba 18000frws abonwa n’umuhinzi w’amateke, Abacukuzi bayaburira hehe? cyangwa se mwibwira ko ibihaha byanyu bikoze mu cyuma abakoresha banyu bagomba kubitaho bakabateganyiriza ndetse namwe ubwanyu mugomba kwiyitaho”.
Yabasabye kujya bafata umwanya wo kuruhuka kubera ko akazi bakora kananiza umubiri n’ubwonko.
Sindikubwabo Narcisse ukora mu bucukuzi yabwiye UMUSEKE ko hari igihe bishyurirwaga Ejo Heza, ariko byaje guhagarara batabizi.
Ati: “Hashize igihe nta butumwa tubona, nta mwanya tugira wo kubikurikirana kuko tuba twibereye mu kazi.”
Avuga ko batangira akazi saa mbili, bakaruhuka umwanya muto bakongera gusubira mu kazi kugeza ku mugoroba, ku buryo gukurikirana niba bateganyirizwa bibagora.
Cyakora uyu mucukuzi avuga ko abenshi mu bakora aka kazi babashije kwiyubakira inzu abandi bagura za moto.
Umuyobozi wungirije muri Koperative COMAR, Hakizayezu Alphonse, avuga ko mu bakozi barenga 600, abagera ku 250 bashyizwe muri gahunda ya Ejo Heza.
Ati:“Impanuro Meya yaduhaye tuyakiriye neza, twihaye intego yo kuzamura ibipimo tukesa umuhigo wo gushyira abacukuzi muri Ejo Heza ku kigero cya 100%”.
Nubwo bimeze bityo, Ubuyobozi bw’Akarere bwahaye Koperative COMAR icyemezo cy’ishimwe kubera guteza imbere abayituriye, buri mwaka ikishyurira abaturage 400 mitiweli mu Mirenge ya Kabacuzi na Cyeza.
Iyi Koperative kandi ikaba yubakira abatishoboye inzu imwe buri mwaka harimo n’iy’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batashye ku munsi w’umuganda bubatse bafatanyije n’abaturage ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi.






MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.


