Muhanga: Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bafunguye inyubako y’Ubucuruzi yari imaze icyumweru idakora, abahakorera bavuga ko babonye Umuganura.
Hashize icyumweru Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bufashe icyemezo cyo gufunga inyubako y’ubucuruzi y’uwitwa Twahirwa Jacques.
Mu byo Akarere kashingiyiho gafata uyu mwanzuro ngo n’ikibazo cy’umwanda wari muri iyi nyubako.
Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko itsinda ry’Akarere ryakoze ubundi bugenzuzi ritanga amanota 92,7% mu bimaze gukosorwa rihita rifungura iyo nzu y’ubucuruzi.
Bikorimana Germain umwe mu bacururiza kwa Twahirwa avuga ko ashimira Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye kudoherera abacuruzi bamaze icyumweru bafungiwe ibikorwa by’ubucuruzi.
Ati: ”Uyu ni Umuganura Akarere kaduhaye biradushimishije cyane.”
Bikorimana avuga ko bakimara gufatirwa iki cyemezo byabanje kubagora kubyakira kubera ko Akarere katigeze kabaha integuza, gusa akavuga ko basanze Akarere karabikoze ku neza y’abahacururiza.
Twahirwa Jacques avuga ko mbere hakorwa ubugenzuzi ababukoze bahise bamuha amanota 40%, amanota ajyanye n’isuku babonye.
Ati: ”Uyu munsi baje gufungura bambwira ko ibyo maze gukosora bihwanye n’amanota 92,7%, ibisigaye nibyo bikeya ndabikosora vuba.”
Twahirwa avuga ko hari ingamba yashyizeho zigamije gukumira umwanda wahabonekaga, ndetse no gushyiraho amatara amurikira inyubako kugira ngo abahacururiza n’abagenda babone umutekano uhamye, kuko hari abahibirwaga ibikoresho byabo kubera hari ikizima.
Twahirwa avuga ko yasize inzu yose irangi ashyiramo n’ubwiherero butakoraga. UMUSEKE wamenye amakuru ko mu gice cy’amacumbi hagifunze kubera ko nta bwiherero burimo.
Amakuru avuga kandi ko Akarere kahaye Twahirwa Jacques amezi atatu ngo abe yabonye ikigaragaza ubuziranenge (Permis d’occupation) bw’iyi nyubako, abazi ayo makuru bakavuga ko yubatswe nta Engenieur uhari.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.


