Abakobwa bakina ruhago bitabweho nk’abahungu – Rwaka Claude

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Umutoza mukuru wa Rayon Sports Women Football Club, Rwaka Claude, yasabye inzego bireba gushyigikira abagore bakina umupira w’amaguru nk’uko abagabo bakina uwo mukino bitabwaho.

N’ubwo umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda ufite ibyo kwishimira bimaze kugerwaho birimo amarushanwa agenda yiyongera, ibihembo bigenda bizamuka ariko haracyanarimo ibindi bikwiye gushyirwamo imbaraga birimo no guhindura imyumvire ku bareba shampiyona ya bo.

Umwe mu batoza bamaze imyaka ibiri mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, Rwaka Claude, aganira na UMUSEKE yasabye inzego zirimo Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, Ferwafa na Minisiteri ya Siporo, kwita no guha agaciro abakobwa bakina uyu mukino nk’uko basaza ba bo bitabwaho.

Ati “Nanashishikariza ari Ferwafa ari Minisiteri ya Siporo kuguma kuyishyiramo imbaraga cyane kuko ubona ko abana b’abakobwa barabikunze cyane. Rero ikintu gisigaye ni uko bitabwaho cyane bagafashwa nk’uko basaza ba bo bafashwa.”

Gusa n’ubwo uyu mutoza avuga ibi, mu minsi ishize mbere gato y’uko Amavubi y’Abagore akina na Misiri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, Perezida wa Ferwafa, Munyantwari Alphonse yavuze ko ubu ibihembo bitangwa mu makipe y’Igihugu y’abagabo, bingana n’ibizajya bihabwa amakipe y’Igihugu y’abagore ku mikino batsinze.

Ibi byakozwe mu rwego rwo guha agaciro abagore bakina ruhago mu Rwanda. Ikirenze kuri ibi kandi, ubu ruhago y’abagore mu Rwanda ifite uyireberera, Casa Mbungo André wanahawe akazi gahoraho ko gutoza ikipe y’Igihugu y’Abagore (She-Amavubi) ndetse n’amakipe y’abangavu yose.

Rwaka Claude yasabye Ferwafa na Minisiteri ya Siporo kwita kuri ruhago y’abagore nk’uko bikorwa ku bahungu
Mu byo gushima muri ruhago y’abagore, harimo n’ibibuga byiza birimo icya Macuba WFC
Impano mu bato muri ruhago y’abagore, zo zirahari zikeneye gushyigikirwa
Byibura Amavubi y’Abagore asigaye afite abatoza bahoraho
Abakobwa bakina ruhago mu Rwanda bamaze kugaragaza ko bashoboye ahubwo bakeneye gushyigikirwa
Basigaye banakirizwa amatara

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *