Abahuguwe na HoReCo basabwe kuba umusemburo w’impinduka mu buhinzi

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Abahinzi 301 bahuguwe na HoReCo, Kompanyi yashinzwe n’urubyiruko rwize amasomo ajyanye n’ubuhinzi muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda ndetse nizo mu mahanga, basabwe gusangiza bagenzi babo ubumenyi bahawe ngo umusaruro wiyongere.

Ni amahugurwa bari bamaze ukwezi bahabwa ajyanye no guhinga byo kongera umusaruro ndetse no gufata neza umusaruro wabonetse.

Niyigaba Vedaste yasobanuye ko mu gihe bahugurwaga, bungutse ubumenyi bushya buzabafasha mu buhinzi bakora.

Ati “Batubwiye uburyo bwo gufata neza umusaruro kuko nubwo duhinga kunoza ubuhinzi ni byiza ariko kuwufata neza kugeza ugeze ku muguzi ni ikindi kindi. Rero twari dukeneye guhurwa ku buryo bwo gutata neza umusaruro.”

Mushimiyimana Elimine ati “NKatwe twahuguwe dufite inshingano yo gusubira hasi ku kibuga, tugahugura bagenzi bacu batabashije kujyayo, kugira ngo ubumenyi twahawe batabonye tubusangire kuko tuba duhuje umwuga umwe.”

Umuyobozi Mukuru wa HoReCo  Iyamuremye Jack Dawson, yavuze ko bazakomeza gutanga amahugurwa no gukurikirana uko ibyigishijwe bishyirwa mu bikorwa.

Ati “ Nyuma y’amahugurwa turongera tugasubira ku kibuga kubasobanurira byimbitse. Ni urugendo rw’umwaka tuba tuzongera kubahugura umwaka utaha ariko hagahugurwa abandi bashya, iyo babaye benshi bituma ya myumvire ihinduka.”

Ayinkamiye Agnes, Umuyobozi w’Ishami rya RAB rya Rubirizi yavuze ko bitewe n’amahugurwa aba bahinzi bahawe, babitezemo kuzatuma umusaruro wiyongera.

Ati ” Aba bahinzi bagenda bahugura umuhinzi umwe kuri hegitari 20. Icyo tubitezeho ni ukumanuka ku mirima yabo aho basize bagenzi babo bakabahugura ku byo babonye, tugafatikanya tukazamura umusaruro.”

Kuva ku ya 15 Nyakanga kugeza ku ya 13 Kanama 2025, Ikigo HoReCo cyahuguye abahinzi bahagarariye abandi bo mu byanya 18 gikoreramo. Abahinzi bose hamwe bahuguwe ni 301, ku masite atandukanye mu turere 12 umushinga ukoreramo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *