Abahanzikazi babiri bakunzwe mu Rwanda barafunzwe

NDEKEZI Johnson
1 Min Read

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje ko abahanzikazi Ariel Wayz na Barbara Horn Teta, uzwi nka Babo, bafunzwe.

Amakuru avuga ko aba bahanzikazi batawe muri yombi ku ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Nzeri 2025, nyuma yo kurengeza amasaha y’akabari no gupimwa ibiyobyabwenge, ari byo bakurikiranyweho gukoresha.

The New Times yanditse ko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabibwiye ko aba banyamuziki bapimwe basanga bakoresha ibiyobyabwenge.

Aba bahanzikazi kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gihe dosiye yabo igikorerwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *