Abahanzi bakomeye bo mu bihugu birenga 30 bagiye guhurira i Kigali mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Ubumuntu, ryatangijwe na Hope Azeda, rikaba rigiye kuba ku nshuro ya cumi na rimwe.
Iri serukiramuco riteganyijwe ku wa 14 kugeza 20 Nyakanga 2025 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Hazakinwa imikino ya gihanzi yigisha abantu kubana neza mu rukundo, ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.
Abategura iri serukiramuco batangaje ko imyiteguro igeze kure, banavuga ko ari byiza cyane kuba rizabera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Hope Azeda, watangije ‘Ubumuntu Arts Festival,’ yavuze ko atari iserukiramuco gusa, ahubwo ari umurimo wo guhamagarira abantu kunga ubumwe, gukira ibikomere no guhana ibitekerezo.
Ati: “Buri gitaramo, buri kiganiro ni intambwe iganisha ku gukira no guhinduka kw’abaturage bose.”
Azeda yavuze ko bifuza ko iri serukiramuco ryibutsa buri wese ko icyizere no kwihangana bishoboka, n’igihe cy’ibigeragezo bikomeye.
Kuri iyi nshuro, hazatangwa ibiganiro ku buzima bwo mu mutwe, by’umwihariko ku bibazo byugarije abahanzi n’abanyabugeni.
Hazaba urugendo ruzwi nka Memory Caravan, aho iri serukiramuco rizasohoka umujyi wa Kigali rikajya gusura imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hateganyijwe kandi ikiganiro kizahuriza hamwe abahanzi bo hirya no hino ku isi, abadipolomate, abayobozi mu nzego za Leta ndetse n’abavuga rikumvikana.
Hazaba igitaramo kizitabirwa n’abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye, ahazagaragazwa ko umuziki ari ururimi rusange ruhamagarira amahoro.
Iri serukiramuco rizibanda kandi ku ngingo zitandukanye z’ubuzima zamagana, ubuhunzi, ihohotera rishingiye ku gitsina, imvugo z’urwango n’indi myitwarire idakwiye kuranga ufite ubumuntu.
Si ibyo gusa kuko rizanafasha abafite inkuru zibaboshye imitima kubohoka binyuze mu mikino yerekanwe.
Buri mwaka, iri serukiramuco rihuza abantu ibihumbi, barimo abanyeshuri, abahanzi, abakora mu by’umuco, abaharanira amahoro ndetse n’abashinzwe igenamigambi na politiki.





