UPDATE: Abagabo bagaragaye bakubitira mu kagari “uwo bavuga ko ari umujura” bafashwe

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko rwafashe abagabo bagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu ku biro by’akagari ka Munanira I, mu mujyi wa Kigali.

Amashusho yafashwe n’abaturage agaragaza umwe muri abo bagabo yaka inkoni umunyerondo, ubundi agatangira gukubita uwo muntu utagaragara neza, abaturage bakavuga ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko.

Bamwe mu baturage bumvikana muri video bavuga ngo “Mwaretse gukubita uwo muntu.” Undi akavuga ngo “Urakandagira umuntu ku mutwe kandi na we uwufite.”

Hari n’ugaragaza ko uko barimo bakubita uwo muntu bishobora kumuviramo gupfa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hafashwe abantu bagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu biro by’Akagali ka Munanira I, mu Murenge wa Nyakabanda.

Muri bariya bagaragara bakubita uwo muturage harimo abambaye umwambaro w’abakora irondo ry’umwuga muri Kigali.

UMUSEKE wamenye ko abafashwe ari batanu bakekwaho Gukubita no Gukomeretsa. Ni abanyerondo barimo umukuru w’imyaka 50 umutoya muri bo afite imyaka 22.

Ni uwitwa KAREMERA KANANGA, NTIHABOSE Jean de Dieu, SIBOMANA Tharicisse, NDAYISHIMIYE Elia n’uwitwa NTAKIRUTIMANA Alexis.

Abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, RIB ikavuga ko dosiye yabo igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yibutsa abantu ko umuntu wese ukora ibikorwa by’urugomo yitwaje umwanya afite, cyangwa akazi akora ko bihanwa n’amategeko ikaba isaba abantu kwirinda kugwa mu bikorwa nk’ibyo.

Abo bamabye umwambaro w’irondo ry’umwuga na bo bakubita uriya muturage

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *