Abagabo binjiye aho bavugaga ko hari imari kuhasohoka biba impate – ubu barakekwaho ubujura

NSHIMIYIMANA THEOGENE
2 Min Read

Nyanza: Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye y’abagabo bikekwa ko bafatiwe mu cyuho biba ibiri mu bubiko bw’umurenge, igihe bahinjiraga bahasanze abasekirite barabafungurira nyuma babatangaho amakuru barafatwa.

Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’ibanze rwa Busasamana, mu karere ka Nyanza bwakiriye dosiye y’abagabo bikekwa ko bafatiwe mu cyuho ku biro by’umurenge bagiye kuhiba.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu kagari ka Nyanza mu mudugudu wa Nyanza, mu ijoro ryo ku wa 27 Kamena 2025 hari amakuru yatanzwe n’abarinda kuri WASAC, bo muri E.I.C Excellent Investment Company ku bijyanye n’ubujura.

Amakuru avuga ko ngo umukozi ukora kuri WASAC yabwiye bariya barinzi ngo ni gute mwicwa n’inzara ahantu murara hari imari?

Nibwo bahise batanga amakuru bavugana n’umukozi wa WASAC witwa Sylveri w’imyaka 33 utuye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, yinjiyemo maze umurinzi ahita atanga amakuru inzego zitandukanye zihageze zisanga ari kumwe n’umugabo witwa Basema Venuste w’imyaka 39 utuye mu murenge wa Rusatira, mu karere ka Huye.

Abo bombi babasanze binjiye muri stock y’umurenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza iba mu kigo cya WASAC basanze bafunguye bafite imfunguzo nyinshi.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko kuri stock y’umurenge hamaze igihe harabuze ibikoresho bitandukanye birimo amapiki mashya 65.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko dosiye yabo yakozwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha bukaba aribwo buyifite.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *