Mu gihe irushanwa ryo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside muri Mata 1994 riri kugana ku musozo, ikipe ya Forever FC igizwe n’abafana ba Arsenal, yisanze izacakirana n’iy’ihuriro ry’abahoze bakinira ikipe y’Igihugu, Amavubi (FAPA) muri ½ cy’irangiza.
Ku kibuga cyo ku Ruyenzi mu Akarere ka Kamonyi, hakomeje kubera irushanwa ry’umupira w’amaguru rigamije Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ku wa 31 Gicurasi 2025, hakinwaga imikino ya ¼. Ikipe ya Forever FC igizwe n’abafana ba Arsenal, yanganyije na Brothers FC ibitego 2-2 ihita iba iya mbere mu itsinda rya Kabiri (B). Mu mukino wahise ukurikira, FAPA yanyagiye Ruyenzi SC ibitego 5-3, maze hahita hamenyekana uko amakipe azahura muri ½.
Ikipe ya Forever FC yisanze igomba guhura na FAPA muri ½ mu gihe Olympic Victory izahura Victory. Ni imikino iteganyijwe kuzakinwa ku wa 7 Kamena ku kibuga cyo ku Ruyenzi nk’uko bisanzwe.
Abafana ba Arsenal batangiye iri rushanwa neza banyagira Rugando FC ibitego 5-0, banganya imikino ibiri yakurikiyeho na Victory ndetse na Brothers. Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa ryo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994, rikinwa.





UMUSEKE.RW


