Ababyeyi batewe impungenge n’igikoni cy’ishuri kirutwa n’ihema rya burende

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
4 Min Read

GAKENKE: Bamwe mu babyeyi barerera mu Rwunge rw’Amashuri rwa Murambo, (GS Murambo), mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, batewe impungenge n’amafunguro ahabwa abana babo, aba yatekewe mu gikoni kibi bagasaba inzego bireba ko zabafasha kikubakwa.

Icyo gikoni, ni kimwe mu byumba bishaje cyane byubatswe mu 1974 ubwo iryo Shuri ryatangiraga, kuri ubu kikaba cyaratobaguritse amabati, ku buryo mu gihe cy’imvura gutekera abanyeshuri biba bigoranye kuko imvura ivanze n’umurayi bihanuka bikuzura muri icyo gikoni ibona ko no hasi cyangiritse cyane.

Ibi bigira ingaruka zirimo kuba abateka bashobora gutangira bakerewe bikabangamira amasomo y’ikigoroba, gutekera ahantu hafunganye imyotsi ntisohoke kuko baba bari kunyagirwa rimwe na rimwe bagateka bitwikiye imitaka kandi bari imbere mu gikoni.

Ibi nibyo abo babyeyi baheraho basaba inzego bireba ko zabafasha iryo Shuri.

Umukozi ushinzwe guteka muri GS Murambo, Turayisaba Ildephonse, yagize ati “Iyo imvura yaguye guteka duhita tubisubika tugasubukura ihise kuko aho dutekera harapfumaguritse imvura idusangamo ugasanga ni nko hanze.”

Akomeza agira ati “Igikoni cyo ntacyo, batwubakiye igikoni akazi kakoroha kuko twajya duteka neza ndetse bifite isuku.”

Ntiruvabarira Jean Damascène, nawe yagize ati “Batwubakiye amashuri meza turishima kuko abana bacu bari bagiye kwigira ahantu heza hatandukanye n’aho twigiraga n’ingendo zaragabanyutse. Ibi ni byiza ariko iyo twaje mu nama tukareba ububi bw’igikoni batekeramo wabihuza n’ubuzima bw’abana bacu ugasanga birahabanye.”

Nzabonimpa Gerard nawe ufite umwana wiga kuri icyi kigo avuga ko hakwiriwe kubakwa igikoni kuko abana bababwira ko mu gihe cy’imvura hari igihe batangira kurya saa cyenda.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Murambo, GS Murambo, Nsabimana Anaclet, avuga ko kuba badafite igikoni bibangamira ireme ry’uburezi kuko icyo bakoresha gishaje cyane kandi giteza imyotsi mu yandi mashuri.

Ati “Nk’abantu tuba hano umunsi ku wundi ikibazo twarakibonye kandi uburemere bwacyo turabubona kuko kuba tutagira igikoni kigezweho cyo gutekeramo biragoye kuko dukoresha ishuri naryo rishaje cyane kuko ni kimwe mu byumba byubatswe mu 1974 ishuri rigitangira.

Rishaje rero hasi ndetse no hejuru kugeza ku rwego amabati yatobaguritse ku buryo iyo imvura iguye saa sita bisaba ko bapfundikira mivelo kugira ngo imvura itagwa mu mafunguro.”

Avuga ko ibi bituma amasaha yo kurya yinjira mu masaha y’amasomo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko iki kibazo cy’igikoni cyo kuri iryo Shuri bakizi ndetse kuri gushakirwa igisubizo hamwe n’ahandi hari ibibazo by’ibikoni biri mu nzira yo gukemuka.

Ati “Iki kibazo kirazwi . Mu Karere ka Gakenke twubatse ibikoni 138 ariko dufite ibigo by’ amashuri 10 bifite ibikoni bishaje nabyo ku bufatanye na MINEDUC hari gushakwa uburyo ibyo bigo byasigaye bitubakiwe ibikoni byubakirwa mu gihe cya vuba. Igikoni cya GS Murambo nacyo kiri muri ibyo. Kizubakwa mu gihe kitarambiranye.”

Urwunge rw’Amashuri rwa Murambo, rufite ibyumba by’amashiri 32 byigirwamo n’abanyeshuri 1483 biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu mashami ya MPG n’ibyumba 4 byigirwamo n’abiga ubumenyingiro mu by’ubuhinzi niby’ubuhanga mu gutegura amafunguro.

Iki gikoni ni kimwe mu byumba byubatswe mu 1974 ishuri rigitangira

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA 

UMUSEKE.RW i Musanze

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *