Ababyeyi barasabwa kuba hafi abana muri ibi bihe by’imbuga nkoranyambaga

Joselyne UWIMANA
2 Min Read

Bamwe mu bana bo mu Mujyi wa Kigali barasaba ababyeyi kubaha umwanya uhagije wo kuganira, no kubafasha kwitwara neza muri ibi bihe by’imbuga nkoranyambaga zikomeje koreka abatari bacye.

Babigarutseho ubwo bahugurwaga ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.

Hari mu bukangurambaga bubaye ku nshuro ya kabiri bwo guhugura abakiri bato ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu buryo buboneye.

Aya mahugurwa agamije kurinda abana kuba imbata zazo no gukumira izindi ngaruka mbi bahura nazo.

Abahuguwe bavuze ko biteguye guhindura uburyo bakoreshamo imbuga nkoranyambaga ariko na none bagasanga bagifite imbogamizi ku babyeyi usanga akenshi batabaganiriza byimbitse ku bubi bwazo.

Umwe yagize ati “Batubwiye ko kwirirwa kuri telefone cyangwa kuri televiziyo bitera ikibazo ubwonko.”

Akomeza agira ati “Ku bwanjye narabyumvise ntangira no kugabanya uburyo nakoreshaga iyo mama yanguriye nkayikoresha iminota 20 gusa indi nkayiruhukamo.”

Uyu mwana asaba ko n’ababyeyi  bakwiriye kwigishwa kugira ngo bajye babibafashamo, kuko nabo ubwabo babikoresha cyane.

Ndasheja Sonia, umuyobozi wa Nobilis Law Firm wagize igitekerezo cyo gutangira guhugura aba bana, avuga ko biri gutanga umusaruro kuko kuri iyi nshuro bungutse n’abandi baje kwiga.

Ati “Nifuza ko twahugura n’ababyeyi babo kugira ngo bamenye uburemewe bw’ ikoreshwa ry’ imbugankoranyambaga, kugira ngo bamenye uko bajya bafasha abana.”

Uyu mubyeyi kandi akomeza asaba abandi babyeyi muri rusange kwita ku bana babo ku buryo bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko biri mu bibangiza.

Muri aba bana, abahuguwe basaga 65 mu gihe ku nshuro ya mbere bageraga kuri 50, hahugurwa guhera ku myaka 10 kugeza kuri 18.

JOSELYNE UWIMANA / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *